RFL
Kigali

#Kwibuka27: Umunyamakuru Kadada n'umunyarwenya Taikun Ndahiro batanze ubutumwa ku banyarwanda banagira icyo basaba urubyiruko

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:13/04/2021 17:24
0


Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi bakomeje guhumuriza abanyarwanda mu nkuru zinyuranye tugenda tubagezaho. Kuri ubu ubutumwa tugiye kubagezaho ni ubw'umunyamakuru uzwi nka Kadada ndetse n'ubw'umunyarwenya Taikun Ndahiro.



Umunyamakurukazi wa Radio County Fm Tumukunde Liliane uzwi cyane nka Kadada, mu butumwa bwe yagize ati: "Twese nk'abanyarwanda dukomere muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside muri Mata 1994. Umusanzu wanjye nk'umunyamakuru ni ugukunda igihugu no gufasha, urukundo no kubana neza". 

"Urubyiruko ni twe nkingi y'igihugu, ubumwe abe ari bwo buturanga. Ndashimira cyane umuyobozi mukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, twageze kuri byinshi, dukomeze twubake u Rwanda rwacu, umusanzu wanjye ni ugushyira mu bikorwa gahunda za leta".


Kadada yibukije urubyiruko ko ari inkingi z'igihugu

Umunyarwenya Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun Ndahiro mu butumwa yageneye abanyarwanda bubahumuriza muri ibi bihe byo #Kwibuka27 abunyujije ku InyaRwanda.com, yagize ati: "Icyo nsaba urubyiruko ni ukumenya gutandukanya ukuri n'ikinyoma, kumenya gukora igikwiriye no kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha ikindi kintu no kumva ko kubaho k'u Rwanda biri mu maboko yarwo".

Yashimiye Perezida Kagame, ati "Nyakubahwa H.E Paul Kagame ndamushima ko atitaye ku nyungu ze bwite agahitamo guharanira inyungu za rusange bikaba byaranatumye dutuye mu Rwanda rutekanye. Icyifuzo mfite ni uko buri munyarwanda yumva ko kubaka igihugu ari inshingano ze akareka kumva ko hari abo byagenewe gusa. Buri munyarwanda akumva ko hari icyo yakora kugira ngo u Rwanda rubeho. Nitubikora nta kabuza u Rwanda ruzagera imbere".

Yakomeje agira ati: "Ndasaba abanyarwanda bagenzi banjye ko ibyo byose duhuje byarushaho kutugira umwe kuko dusangiye byose byiza u Rwanda rwagerwaho n'inyungu zacu twese. Ibibi u Rwanda rwanyuzemo ni igihombo cyacu twese, twasenyera hamwe nk'abanyarwanda. Ubumwe, Ubufatanye n'Urukundo, tubigire umuco wacu kuko bizatugeza ku mubano mwiza n'iterambere rirambye. Twese hamwe dukomeze kwibuka twiyubaka".


Umunyarwenya Taikun yageneye ubutumwa bw'ihumure abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND