RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ndashima cyane Perezida Paul Kagame n'abo yari ayoboye mu guhagarika Jenoside-Léandre Niyomugabo Trésor

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:12/04/2021 16:54
0


Umunyamakuru Léandre Niyomugabo Trésor wa Radio & Tv10 yatanze ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abafatanyije bose ku rugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu munyamakuru yagize ati "Birababaje kugendera ku marangamutima yawe n'umuryango wawe ukabiba urwango n'amacakubiri ariyo yahekuye u Rwanda. Rubyiruko nitwe dufite ahazaza h'igihugu cyacu, ibyo tubibye uyu munsi ni byo bizaba imbuto z'abana tuzabyara. Twirinde kwijandika mu moko ahubwo dushake icyaduhuza nk'abanyarwanda". Yakomeje ati "Nk'abanyarwanda, nitwunga ubumwe, n'abifuza kudutanya bazabura aho bamenera". 


Leandre Niyomugabo yakomeje agira ati: "Bamwe muri twe dushobora kuba tubwirwa ko bamwe mu bakoze Jenoside barenganyijwe bitewe n'ibyo bakubwira bigatuma tugendera ku marangamutima y'imiryango n'abavandimwe bacu, ariko twite ku hazaza hacu, amoko n'amacakubiri ntibyubaka ahubwo bidutera umwanya bikangiza ahazaza tukisanga mu bwicanyi".

Ati "Umusanzu wanjye nk'umunyamakuru ni ugutangaza ibyubaka abanyarwanda no kubera urugero abankurikira mu biganiro byanjye ndwanya amacakubiri, kuba umuyoboro w'amahoro n'ubumwe mu banyarwanda kuko ari wo musingi wo kubaka ejo habereye umunyarwanda wese".


Kugira ngo Jenoside itongera kubaho ni uko twirengagiza amoko tukumva ko turi umwe. Twe kumva ababyeyi bamwe na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo abato tubigishe ko amacakubiri ntaho yagejeje u Rwanda. Uwamenya ufite amacakubiri, ajye atanga amakuru ku gihe yigishwe kuko turebye nabi yamunga abandi".

Yashimiye cyane Umukuru w'igihugu, ati "Ndashima cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abo yari ayoboye mu guhagarika Jenoside, iyo bataba bo simba ndi umunyamakuru utewe ishema no kuba ndi umunyarwanda. Abasirikare bamugariye ku rugamba n'abahasize ubuzima ndabihanganishije, nkomeza n'imiryango yabo. Twe nk'abakunda igihugu ntituzatuma hari ukora mu jisho u Rwanda n'abanyarwanda kuko tuzi agaciro k'amahoro barwaniye ubu dufite">


Yasoje avuga icyifuzo cye, ati "Icyifuzo ni uko ubukangurambaga bwo kurwanya amacakubiri bwashyirwamo imbaraga kuko mu gihugu hari ahakomeza kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside no guhembera urwango kandi ari byo byadushyize mu mage. Ndasaba buri munyarwanda wese kubaha no guha agaciro kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umunyarwanda wese yagezweho n'ingaruka za Jenoside, twirinde ko byazongera kubaho. Banyarwanda dusubize imitima impembero twibuke kandi twiyubake. Genocide Never Again".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND