RFL
Kigali

#Kwibuka27: Kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda wese, kuzirikana ko tugomba kwibuka twiyubaka ni iby'agaciro gakomeye-Tidjara Kabendera

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:9/04/2021 16:22
1


Tidjara Kabendera umwe mu bantu bafite ibigwi bikomeye mu itangazamakuru mu Rwanda dore ko ari n'umwuga se yakoze, yagize ubutumwa atanga ku banyarwanda bujyanye n'ibi bihe u Rwanda n'Isi yose barimo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Tidjara Kabendera yagize ati: "Kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda wese, kuzirikana ko tugomba kwibuka twiyubaka ni iby'agaciro gakomeye cyane! Wowe wasigaye hari impamvu wasigaye ba umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza kandi dufatanyije tuzabigeraho. Twibuke twiyubaka kandi duhamya neza ko bitazongera ukundi kuko intwari zitugejeje aha uyu munsi ntaho zagiye".


Yasoje agira ati "Uruhare rwanjye nk'umunyamakuru ni amagambo yubaka, kwirinda ipfobya n’ihakana no gutoza abagukurikiye ko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sow3 years ago
    Into uvuxe mi ukuri pe





Inyarwanda BACKGROUND