RFL
Kigali

Kate Gustave arasaba Abanyarwanda gukomeza kwibuka birinda ababayobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:8/04/2021 13:00
0


Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kate Gustave umunyamakuru wa Tv10 yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure. Ati "Ubutumwa mpa abanyarwanda ni ugukomeza kwibuka twirinda abatuyobya bagoreka amateka bashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".



Yakomeje agira ati: "Umusanzu wanjye nk'umunyamakuru ni ukudatangaza ibyasenya cyangwa ibyatanya abanyarwanda, gukora ibiganiro bifasha abanyarwanda kandi bikabafasha guteza imbere kwirinda kuyobya uburari".


Ati "Ikindi ndasaba urubyiruko kuyungurura ibyo babona n'ibyo basoma ku mbuga nkoranyambaga, kudakoresha imbuga nkoranyambaga nabi basubiza igihugu inyuma, gukora cyane tukubaka igihugu ariko cyane cyane ndabasaba kubaza ibyo badasobanukiwe".

Mu kiganiro kirambuye kandi yagiranye na InyaRwanda.com yagize ati: "Ndashima abatumye u Rwanda ruramutswa amahoro rwunamura icumu, ndashima abo bose batanze ubuzima bwabo kugira ngo twe tubeho Imana yo mu ijuru izabahembe".


Yasoje agira ati "Ndibutsa abanyarwanda ko gukorera hamwe no guhimba udushya no gukoresha ikoranabuhanga, bizadufasha gukomeza kubaka u Rwanda twifuza". 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND