Kigali

Huye: Abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo n’abakora umwuga w’uburaya bahuguwe ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:6/04/2021 10:49
0


Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye abana b'abakobwa babyariye iwabo hamwe n’abakora umwuga w’uburaya bahuguwe ku buzima bw’imyororokere bibutswa ko ari bo Rwanda rw'ejo.



Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’ingeri z’abantu zitandukanye zirimo imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta nka Afro Ark, Impanuro Girls Initiative, Impirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo rizwi nka MEDSAR (Medical Students Association of Rwanda).

Nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino ku isi, ndetse na hano iwacu mu Rwanda haboneka abana benshi baterwa inda mu buryo butateganyijwe. Iyo tuvuze umwana humvikana umuntu wese uri munsi y’imyaka, 18. Aha rero hari abatamenya ababateye inda, hari abamara gutwita bakava mu mashuri, bamara kubyara abana babo bakabaho nabi, bakaba mu mihanda, ndetse bakanarwara indwara zitandukanye zirimo iziterwa n’imirire mibi no kutitabwaho n’ibindi. 

Ni muri urwo rwego ubukangurambaga nk’ubu buba bukenewe kugira ngo ababyeyi babere abana urugero bagendeye ku myitwarire yabo ndetse n’abana b’abakobwa bamenye ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere bityo babashe kwirinda banarinde abandi mu buryo bwuzuye.

Kankesha Annonciate, Visi Mayor w’Akarere ka Huye Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yahamirije urubyiruko ko ubuyobozi bwiteguye gushyigikira urubyiruko mu buryo bushoboka ndetse babategeye amaboko ngo babakire nk’ababyeyi ku bana babo bakabagira inama ndetse batazacogora kubafasha aho babishoboye mu kurushaho kumenya amakuru yabo, kubegera no kubasura bakamenya imibereho yabo. 

Yasoje ashimira abitabiriye iki gikorwa ndetse anasaba abari aho bose kurushaho kwirinda Covid-19, bakaraba intoki kenshi gashoboka n’amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera mu kurushaho kwirinda n’ubwo abitabiriye iki gikorwa bose bipimishije bagasanga batarwaye Covid-19 ndetse bamwe bafashe inkingo ariko bidakuraho ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije isi yose muri rusange.

Mu ijambo ry’umukozi wa AFRO ARK yagize ati, “Hari abana b’abakobwa bakiri bato babyariye iwabo, nk’uko imibare yagaragaye muri 2020, abana bari hagati y’imyaka 15-19 abagera kuri 5% baba batangiye kubyara ndetse bikaba bigenda bizamuka aho ku myaka 19 baba bageze kuri 15%. Mu buryo bw’umwihariko, Intara y’Uburasirazuba ho biri ku rugero rwo hejuru cyane ugereranyije n’ahandi. 

Mu myigishirize mu bigo by’amashuri haracyari imbogamizi y’icyuho mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma abana bajya kwishakishiriza amakuru bakaba bahabwa atari ukuri. Indi mbogamizi igaragara mu guhabwa no gutanga serivise zo kwirinda gutwara ndetse no kubyara inda zitateganyijwe. 

Ikindi ni kuri serivise zo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe umukobwa ari mu mihango, aho bamwe batabona ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho ndetse no ku bigo by’amashuri ibyumba by’abakobwa usanga bihari ku izina gusa ariko nta bikoresho birimo. Indi mbogamizi ni ku bakobwa babyara batabiteganyije ndetse baturuka mu miryango ikennye bityo bakaba bacikiriza amashuri. Ese ni iki cyakorwa ngo ibibazo bikumirwe bitaraba?”

Visi Mayor w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Anonciate ahamya ko bimwe mu bituma abana batwara inda imburagihe harimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene mu miryango, gukoresha ibiyobyabwenge, kurarikira ibyo badafitiye ubushobozi, kutanyurwa ndetse no kugendera mu bigare bibi bishukana. 

Mu ijambo rye yagize, “Hari abana baterwa inda bagakomeza guhishira ababateye inda kuko hari ibyo baba bakibakorera bya hato na hato, bigatuma uwakoze icyaha atagihanirwa bityo gukurikirana ubuzima bw’umwana w’umukobwa wabyaye imburagihe ndetse n’uwo yabyaye bikaba ihurizo rikomeye ku buyobozi kuko uwakoze ikosa atabasha guhanwa ngo umwana nawe akomeza ubuzima uko bikwiye.” 

Yakomeje yibutsa abari aho bose ko bikwiye ko abana b’abakobwa bamenya uburenganzira bwabo ndetse bakigishwa uko bakwiye kubuharanira. Ku kijyanye n’ibyumba by’abakobwa yatanze icyizere ko hari abafatanyabikorwa bagenda batanga inkuga mu kubona ibikoresho by’isuku abakobwa bakifashisha mu gihe bari mu mihango ndetse no gukomeza gutanga udukingirizo muri za Kaminuza nk’uko basanzwe babigenza.

Umwe mu bana bahuye n’ikibazo cyo kubyara bakiri bato, kubera ubusabe bwe n’impamvu z’umutekano z’ubuzima bwe bwite twahisemo kumuhindurira izina tumwita Kawera. Mu mwanya utarambiranye, Kawera yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho aho yatewe inda akiri umwana ndetse uwayimuteye akamusaba ko yayikuramo n’izindi nshuti ze bakamushishikariza kuyikuramo ariko akabyanga. 

Nyuma ababyeyi be baramutereranye ariko biza kugera aho barabyakira ndetse banamufasha kongera kwiyakira. Kawera ashimangira ko yifitiye icyizere cy’ubuzima buri imbere, yizeye ko azakomeza amashuri ndetse umwana we yizeye ko nawe azabasha kwiga. Yasoje asaba ubuyobozi kuba bashyigikira abana nkawe, bakabafasha kwiyakira no kongera gufatisha ubuzima bw’ibanze dore ko hari abo kwiyakira byanga burundu bagasabikwa n’agahinda gakabije, bigatuma banga abana babyaye, bakazinukwa abagabo n’ibindi byinshi birimo kwishora mu biyobyabwenge ndetse no kwiyahura.

Clementine, uhagarariye abakobwa bakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Huye, yatanze ubuhamya bwe aho yagize ati “Nasamye inda ya mbere uwayinteye aranyihakana, nyuma nza gufatwa ku ngufu nsambanywa n’uwo twari mu Rukundo. Twarasohokanye aransindisha, sinamenye uko byagenze kuko nakangutse nta wuhari ndetse icyo gihe yanteye inda ya kabiri. 

Kuva ubwo natangiye umwuga w’uburaya ngo mbashe kubona uko nzajya ndera abana banjye. Nigisha urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Mporana stock y’udukingirizo iwanjye mu rugo, nduha buri muntu wese udushaka yaba ukora umwuga w’uburaya ndetse n’abaturanyi banjye cyangwa abandi bose badukenera.”

Clementine yakomeje avuga ko iyo amaze guha umuntu udukingirizo ashaka anamubaza niba azi uko bakoresha agakingirizo yasanga uwo muntu atabizi agahita amwigisha uko gakoreshwa bityo akaba yizeye ko uwo muntu abonye ubwirinzi. Ahamya ko bishoboka ko bizagenda bikosorwa abantu bakajijuka kurushaho ndetse bakamenya uburenganzira bwabo. Ashishikariza abakobwa kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo batazajya bakoreshwa imibonano mpuzabitsina batateganyije nk’uko byamugendekeye.

Mu gusoza iki gikorwa cy’ubukangurambaga, Visi Mayor, Kankesha Anonciate yatanze ubuhamya bw’umukobwa watwaye inda akayihisha kugeza ubwo abyaye ntabashe kwakira uwo mwana we, ndetse akanga kumwonsa kuko atumva uko yabyaye uwo mwana. Yitandukanyije n’abantu mu buryo bwose n’ubwo afite akazi keza ndetse yanize ibijyanye n’ubuvuzi, ibyo ntibikuraho ihungabana afite kugeza ubu. 

Mu ijambo rye Visi Mayor Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye yagize ati; “Akenshi usanga abana bataganira n’ababyeyi babo bityo abana bagashakira amakuru ahandi, bakaba bahakura atari ukuri. Nicyo gihe ngo ababyeyi bige kuganiriza abana babo ndetse bashyiremo imbaraga nyinshi n’ubuyobozi bwegere ababyeyi binyuze mubo bita Ishuti z’Umuryango bityo imikoranire ikihuta, imibare igahuzwa hakamenyekana igikwiye gukorwa ngo hakosorwe ibitagenda neza hifashishijwe amatsinda.”


Baganirijwe ku buzima bw'imyororokere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND