RFL
Kigali

Erling Haaland ku muryango winjira muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/04/2021 17:26
0


Rutahizamu w’umunya-Norvege ukinira Borussia Dortmund yo mu Budage, Erling Braut Haaland, ashobora kuba agiye gusinyira ikipe ya FC Barcelona nyuma y'uko Se Alf-Inge Haaland n’umuhagarariye Mino Raiola basesekaye i Barcelona gusoza ibiganiro n’iyi kipe.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mata 2021, ni bwo Alf-Inge Haaland na Raiola bageze mu mujyi wa Barcelona, kuganira n’iyi kipe y’ubukombe ku Isi yagaragaje ko ikeneye cyane uyu rutahizamu wigaragaje mu Budage ndetse n’i Burayi muri rusange.

Perezida w’iyi kipe, Joan Laporta, yareruye avuga ko kugira ngo akomeze ubusatirizi bwa Barcelona agomba kugura Haaland.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byanditse ko ubwo Raiola na Se wa Haaland bageraga ku kibuga cy’indege, bakiriwe n’intumwa ya Laporta yari yagiye kubategereza.

Muri uyu mwaka w’imikino, Haaland amaze gukinira Dortmund imikino 31, akaba yaratsinze ibitego 33 mu marushanwa atandukanye iyi kipe yitabiriye.

Raiola na Se wa Haaland bageze muri Espagne gusoza ibiganiro na Barcelona

Haaland ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku Isi mu busatirizi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND