Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko kubera ko abayoboke bose badashobora kujya muri Kiliziya icyarimwe, habayeho kumvikana na Kiliziya Gatolika ko igitaramo cya Pasika kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.
Iki kiganiro n’abanyamkuru cyibanze ku ishusho y'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda n'ingamba nshya zo kugikumira.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Gatabazi yavuze ko igitaramo cya Pasika kizatambuka kuri Radio no kuri Televiziyo abakristu bakagikurikirana bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Avuga ko ku Cyumweru Abakristu bazitabira misa ya Pasika nk’uko bisanzwe. Ati “…Bagiraga misa yinjira muri Pasika icyo bitaga igitaramo cya Pasika, twumvikanye nabo ko icyo gitaramo cya Pasika kitazaba mu buryo busanzwe. “
“Abakristu batazajya mu nsengero, ahubwo ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika buzagira umwanya biciye mu itangazamakuru, biciye muri Televiziyo no muri Radio zinyuranye, bazasoma misa y’igitaramo cya Pasika hanyuma abakristu bakayikurikirana mu ngo zabo hanyuma ku Cyumweru hakabaza misa zisanzwe,”
Abakristu bo mu yandi matorero yemera Pasika bo bazaterana ku wa Gatanu no ku Cyumweru, kandi aho baterana bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda: kwakira abatarenze 30%, kugira isuku, kutegerana.
Pasika ni umunsi udasanzwe mu buzima bw'Abakristu kuko baba bazirikana izuka ry'umwami wabo Yezu Kristu. Uyu munsi ubanzirizwa n'igisibo kimara iminsi 40.Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko Abanyarwanda ari abo gushimira “kuko bitwaye neza, barumvise, barasobanukiwe. Kuba duhagaze neza byatewe n’ibintu bibiri, igihugu cyashyizeho ingamba zikomeye n’abaturage barumva bazishyira mu bikorwa.”
Ni cyo kiganiro cya mbere, Ministiri Gatabazi agiranye n’itangazamakuru kuva yagirwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana ni umwe mu baramyi bazwi mu Rwanda bari barashyizeho gahunda ihamye yo gukora igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuri wa Pasika cyitwa Easter Celebration.
Umurwayi wa mbere wanduye Covid-19 yagaragaye bwa mbere
mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi nta gitaramo kirongera kubera mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko igitaramo cya Pasika kizabera kuri Radio no kuri Televiziyo kubera Covid-19
Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera
TANGA IGITECYEREZO