Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, izina Richard Mbulu riri kuririmbwan mu gihugu cya Malawi, mu mujyi no mu cyaro habo ku bato n’abakuru, nyuma yo gutsinda igitego cy’amateka cyabahesheje itike ya CAN nyuma y’imyaka 11.
Ku myaka 27 y’amavuko, Mbulu arafatwa nk’intwali ya Malawi nyuma yo kubatsindira Uganda bakabona itike ibasubiza muri CAN baherukagamo mu 2010.
Nubwo bigaragara ko akiri muto mu myaka, gusa ubuzima yanyuzemo bwamubereye isomo ndetse ntiyatekerezaga ko ashobora gushyira igihugu cye ku mugongo akagiheka aho rukomeye.
Uyu rutahizamu wavukiye mu cyaro cyitwa Mangochi ku nkombe z’ikiyaga cya Malawi, yataye ishuri akiri muto yerekeza mu gisirikare cy’iki gihugu.
Nyuma yo kuba umusirikare, urukundo akunda umupira w’amaguru rwakomeje kumusunika rumugeza mu ikipe y’ingabo za Malawi, aho yigaragaje ndetse abengukwa n’ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique byarangiye inamuguze ayerekezamo.
Uyu mukinnyi wakomeje kwitwara neza muri Mozambique, yabengutswe na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo, yaje no kumusinmyisha kugeza magingo aya niyo akinira.
Mbulu yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Malawi mu 2017, mu mikino 24 yakinnye yatsinze ibitego 3.
Mbulu niwe watsinze igitego cyahesheje itike ya CAN ikipe y'igihugu ya Malawi
Mbulu Richard akinira ikipe ya Baroka FC
Mbulu yabaye mu gisirikare cya Malawi
Igitego cya Mbulu cyatumye Perezida Chakwera yiruka mu muhanda abyina intsinzi
TANGA IGITECYEREZO