RFL
Kigali

Ishusho ya Miss Rwanda 2021 mu ngingo 7 zitazibagirana

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:22/03/2021 19:04
0


Nyuma y’amezi agera kuri ane hashakishwa uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco, uru rugendo rwashyize rugera ku musozo. Ikamba ryegukanwe na Ingabire Grace mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021.



Yari Miss Rwanda y’impinduka; yavuzwe kuva ku munota wa mbere kugeza n’ubu. Uhereye ku kuba hari ibyashingirwaho byahindutse kugera ku kwishyuza abakurikiye kuri Youtube umuhango wo gushakisha Miss Rwanda 2021.

Abantu batandukanye bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye, abashima barashima n’abanenga baranenga.

INYARWANDA igiye kugusubiza inyuma ikwereke ibintu birindwi iri rushanwa risize imusozi.

1.Akanama Nkemurampaka kakoreye mu muhezo

Abategarugori batatu Agnes Mukazibera, Pamela Mudakikwa na Evelyne Umurerwa, ukongeraho abagabo babiri James Munyaneza na Teddy Kaberuka nibo bari bagiriwe icyizere bahabwa inshingano zo kuza guhitiramo abanyarwanda Nyampinga ubereye u Rwanda.

Bitandukanye n'ibihe byashize. aho uhatana yahuriraga n'akamama nkempuramaka mu gace k'ibazwa (Q&A), kuri iyi nshuro ikibazo cyahabwaga abashyushyarugamba bakaba aribo babaza ugezweho muri ako kanya mu guhatana. 

Ku rundi ruhande ibi icyo bifasha ni ukugabanya igitutu n'ubwoba ku mukobwa uri guhatana. 

Akanama Nkempuramaka, ni ako gushimirwa ku bijyanye no gukoresha igihe neza kuko hatigeze hababo gutinda no kurambirana mu gufata imyanzuro ya nyuma nk'uko byakunze kugenda mu zindi nshuro zahise cyane cyane umwaka ushize.

2.Ibihembo byariyongereye

Uretse kuba hari abakobwa bacyuye ibihembo byabo ku giti cyabo, icyo abakobwa 20 bose bahuriyeho ni uko bahise bahabwa amahirwe yo kuzigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali.

Ibihembo by'umuntu ku giti cye, harimo ibihembo bishimishije kandi bigaragaza ishyigikirwa rikomeye ry'umwana w'umukobwa.

Muri ibyo twavuga nk'igihembo cy'umushinga ugaragaza udushya cyatwawe na Musana Teta Hense, uretse kuba umushinga we uzakurikiranwa na Banki ya Kigali, yanacyuye Miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda. 

Nyampinga w’u Rwanda 2021, yahawe imodoka ya miliyoni 38 Frw nk’ibisanzwe umushahara we uzarenga miliyoni 9 Frw ku mwaka.

Buri kamba ryaherekejwe n’amafaranga afatika harimo no gushyigikirwa. 

Nishimwe Naomie yatanze ikamba rya Miss Rwanda kuri Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021

3.Imirongo migari y’abategura Miss Rwanda yarahindutse, impinduka zirigaragaza

Ubwo habaga ikiganiro cyahuje itangazamakuru n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, zimwe mu mpinduka zikomeye zatangajwe ni ukuzamura imyaka y'abahatana mu irushanwa aho yagizwe hagati ya 18 na 28, hanakuweho ibipimo by'uburebure n'ibiro.

Ibi byatinyuye benshi mu bakobwa bazitirwaga n'izi ngingo kuko hari ingero z'abatari bacye mu myaka yatambutse inzozi zabo zo kuba Nyampinga w'u Rwanda zarangiriraga ku munzani na metero byabaga biteye imbere y'ibyumba byaberagamo irushanwa. 

Umusaruro w'ibi uragaragarira kuri Nyampinga Ingabire Grace watowe ufite imyaka 25. Akaba ari nawe wambaye ikamba akuze kurusha abandi bose baryambaye mu gihe babaga bamaze kuritsindira. 

Ahandi bigaragarira ni ku gisonga cye cya mbere, Miss Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere wambaye iri kamba afite imyaka 24 y’amavuko. Hari n'abatari bacye bahamya ko iyo haza kuba hakirebwa ibipimo bya metero 1,70 bishoboka ko atari kurenga ijonjora ry'ibanze.

4.Icyuho cy’itangazamakuru cyaragaragaye 

Hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima n'ikigo cy'ubuzima yo kwirinda Covid-19, irushanwa ryose ryabereye mu muhezo.

Amakuru yose ashoboka yaturukaga ku mbuga nkoranyambaga z'irushanwa. Iyo uguha amakuru ariwe ukugenera ayo aguha, aguha igice kimwe cy’amakuru ashaka ko ariyo amenyekana.

Ibi byatumye irushamwa ry'uyu mwaka rizahora ryibukwa nk’irushanwa ritigeze ribatura abantu cyangwa se ryabarwa nk'irushanwa ryakonje kurusha ayandi yose yaribanjirije.

Byasaba ko umunyamakuru ujya gukora no gutara inkuru asabwa kwipimisha Covid-19 kugira ngo agire aho ahurira n’abakobwa. Ntibyabaye n’ubwo hari abemerewe ku munota wa nyuma.

5.Itangazamakuru ryakabirije umubano wa Nishimwe Naomie n’abategura irushanwa

Ubwo habaga ikiganiro cyahuje abategura irushanwa rya Miss Rwanda n'itangazamakuru, ni bwo mu buryo bweruye hamenyekanye ko Miss Nishimwe Naomie atigeze ahabwa umushahara we w'umwaka wose.

Byose bigashingira mu mahitamo n'umurongo uyu mukobwa yari yarafashe w'uko ibijyanye n'ubujyanama n'inyungu ze yabikuye mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up, ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuva ibyo byatangazwa, itangazamakuru cyane cyane irikorera kuri murandasi binyuze mu muyoboro w'imbuga za YouTube zahigiye hasi hejuru kumenya icyo Miss Naomie Nishimwe abitekerezaho, habaho ikabyankuru ry’uko ngo byashobokaga ko ashobora no kutazitabira umuhango wo gusubiza ikamba.

Ntabwo ari ko byagenze kandi mu byagaragariye abakurikiye itangwa ry'ikamba ni uko ibyabaye ari ukuba ari umurongo w'amasezerano n'imikorere uruhande rumwe rumwe (Nishimwe Naomie) rwafashe, nta kindi kibazo cyirenze ibyo kirimo.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko Miss Nishimwe Naomie yishyuwe 9,600,000 Frw nyuma y’uko yitabaje inzego za Leta.

6.Miss Ingabire Grace na Miss Akaliza Amanda bakoze ikintu cyatunguye abatari bacye

Miss Umutoni Witness amaze kwegukana ikamba yavuye ku murongo asubiraho inyuma gato hasigara abakobwa babiri bagombaga kuvamo utwara ikamba undi agahita aba igisonga cye cya mbere, abo ni Ingabire Grace na Amanda Akaliza.

Umushyushyarugamba yabasabye ko bahindukira bakarebana. Ni ko bigenda mu marushanwa y'ubwiza, akenshi ahubwo bahita bahana ibiganza umwe agafata mugenzi we nk'ikimenyetso cyo gukomezanya mu gihe umutima uba udatuje ndetse no kwishimirana. 

Mu gihe cy'umunota 1 n'amasegoda 51’, Akaliza Amanda na Ingabire Grace basigaye bonyine bagaragaye bafite ugutuza cyane baganira baseka, hari amakuru yavuye muri umwe mu bari hafi yabo ngo wiyumviye Amanda abwira Grace ati "I am proud of you darling" Grace nawe ati "I am much proud of you".

Ugenekereje mu kinyarwanda ati "Ndakwishimiye cyane nshuti yanjye, undi nawe aramusubiza ati nanjye ni uko". Ibi byose byari mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 muri bo bombi.

Yaje gutangazwa ko ari Ingabire Grace, maze Akaliza Amanda aramusimbukira aramuhobera neza neza nk'uko umukobwa wari uhagaririye Nigeria muri Miss World ya 2019 yishimiye intsinzi y'umukobwa wari uhagaririye Jamaica ubwo yari amaze gutsinda kandi bari basigaye bahanganye.

7.Inkuru y’ikanzu yongeye kugaruka

Kuba irushanwa rya Miss Rwanda rikurikirwa n'abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye, muri abo bantu benshi, harimo abita ku tuntu twose, icyo umukemurampaka yavuze, uko uhatana yasubije, imiteguro y'icyumba ibirori byabereyemo n'ibindi kandi koko ni mu gihe, ibi byose biri muri byinshi bigize irushanwa.

Bimaze kumenyerwa ko buri nshuro haba hari ikanzu iribuze gusiga umugani, uwayidoze nawe akagarukwaho.

Dufatiye urugero rwa hafi, ubwo Miss Nimwiza Meghan yaserukaga kwambika ikamba uwari umukoreye mu ngata ariwe Nishimwe Naomie mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2020, yaserukanye ikanzu ndende ikaba inagutse cyane mu kwambara biganisha mu kwikwiza.

Icyakora iyo kanzu yari imutuye hasi ku rubyiniro (habuzeho gato), kubera kuba ndende, yabaye nk'uyikandagira iramutega, amahirwe menshi yari mu ruhande rw'uyu mukobwa ntiyaguye ariko byasaga nk'ibishoboka.

Uyu mwaka ikanzu yongeye kugaruka mu nkuru. 

Ni ikanzu yaserukanywe na Ingabire Grace, iminota 28 mbere y’uko atangira kwitwa 'Miss Rwanda'. Ni ikanzu ndende cyane mu gice cy'iburyo ikaba na ngufi cyane mu kindi gice cy'ibumoso. Ikosa rito ryari gukorwa na Miss Ingabire Grace mu ntambuko cyangwa mu kwicara, yari ikanzu ishobora kwerekana icyo yambariyeho.

Ikanzu ya Miss Ingabire Grace yararikoroze ku mbuga nkoranyambaga

Ingabire Grace ni we wabaye Miss Rwanda 2021 ahigitse abakobwa 19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND