RFL
Kigali

Abakinnyi ba Barcelona bakoreye ikintu gikomeye umutoza wabo ku isabukuru ye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2021 10:12
0


Umutoza w’ikipe ya FC Barcelona, Ronald Koeman yashimiye abakinnyi be bamugeneye impano ikomeye ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.



Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, FC Barcelona yanyagiye Real Sociedad 6-1 iyisanze ku kibuga cyayo, isatira Atletico Madrid ku rutonde rwa shampiyona, ku munsi umutoza Ronald Koeman yizihijeho isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko.

Nyuma yo gutsinda Sociedad, Barcelona yanyuze kuri Real Madrid, aho yagize amanota 62 mu mikino 28, irusha Real Madrid amanota abiri, ikaba irushwa na Atletico Madrid ya mbere amanota ane.

Koeman yagaragaje ko urugamba rugeze aho rukomeye kandi amakipe atatu yose ari mu myanya y’imbere afite amahirwe ku gikombe.

Yagize ati”Buri mukino uba ukomeye! Ari twe, Atletico ndetse na Real Madrid yose afite amahirwe ku gikombe.

“Ibintu bigiye kuryoha kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

“Nizeye ko abakinnyi bose bazava mu karuhuko bameze neza nta kibazo bafite.

“Bampaye kado nziza ku isabukuru yanjye y’amavuko, ikaba kandi impano ku bakinnyi barimo Jordi Alba na Antoine Griezmann nabo bagize isabukuru”.

Uyu mukino wabaye uwa gatanu wikurikiranya Barcelona itsinze muri shampiyona ya Espagne, umutoza Koeman yemeza ko urugendo rukomeje kandi aho bigeze bari mu nzira nziza.

Yagize ati”Tumaze gukina imikino myinshi tudatsindwa, gusa turacyari inyuma ya Atletico, uko twakinnye uyu munsi bigaragaza ko hari icyo dushaka kugeraho”.

Koeman yishimiye kado abakinnyi be bamuhaye ku munsi yizihizaho igihe yavukiye

Barcelona yatsinze Real Sociedad 6-1 ifata umwanya wa kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND