RFL
Kigali

Ibikubiye mu Butumwa Laporta yageneye Messi mu irahira rye nka Perezida mushya wa FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/03/2021 10:37
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, nibwo Joan Laporta yarahiriye kuyobora ikipe ya FC Barcelona muri manda ya mbere y’imyaka itandatu, umuhango watangiwemo ubutumwa bukomeye bureba kapiteni w’iyi kipe Lionel Messi.



Messi wari kumwe n’abandi bakinnyi b’iyi kipe muri uyu muhango, Laporta yamuhaye ubutumwa bukomeye bwagaruriye icyizere abafana n’abakunzi b’iyi kipe izwi nka Blaugrana.

Ubwo yatangiraga ijambo rye, Laporta yahereye kubyihutirwa bizakorwa muri iyi kipe, harimo no gukora ibishoboka byose Messi akaguma muri iyi kipe nkuko yabisezeranyije abafana ubwo yiyamamazaga na nyuma yo gutorwa.

Yagize ati”Urugero, tuzagerageza gukora ibishoboka byose twumvishe Messi ko agomba kuguma mu ikipe.

“Leo ambabarire… Nzakora ibishoboka byose kandi nawe arabizi.

“Tugiye kugerageza, tumwumvishe ko agomba kuguma hano kubera ko ariwe mukinnyi mwiza twagize mu mateka.

“Umbabarire, kuko ndagukunda kandi na Barcelona iragukunda.

“Iyi Stade nizaba yuzuye abafana bagusaba kugumana nabo, ntuzifuza kugenda”.

Laporta yashimiye komite icyuye igihe kubyo yakoze, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose Barcelona ikagaruka ku rwego rwiza, ndetse bakagerageza no gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije iyi kipe.

Uyu muyobozi yatangaje ko bashaka kongera gukora amateka akomeye muri Champions League, ariko intego yabo uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya shampiyona na Copa del Rey.

Laporta yabwiye Messi ko agomba kugum muri Barcelona

Messi ashobora kwisubiraho akaguma muri FC Barcelona

Umubano ukomeye wa Laporta na Messi ushobora gutuma aguma muri Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND