Kigali

Jojo Breezy Dancer yavuze ku rukundo rwe na Kellyboo anasubiza Shaddyboo uherutse kwibasira abasore b'inzobe-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:14/03/2021 7:29
1


Murego Joseph uzwi cyane nka Jojo Breezy Dancer yagarutse kuri Shaddyboo wavuze ko abahungu b'inzobe bose ari imbwa anavuga ku byavuzwe hagati ye na Kellyboo basangiye umwuga wo kubyina.



Mu kiganiro Jojo Breezy yagiranye na InyaRwanda Tv yatangiye avuga ubuzima bw'ubupfubyi yakuriyemo. Yagize ati: "Nta babyeyi mfite ndi impfubyi Papa yapfuye niga mu wa 4 mu 2014, Mama we yitabye Imana ejobundi mu 2018. Kubyina ni byo bintunze ni nako kazi kanjye ka buri munsi n'ubwo nabitangiye nikinira. Ndabyibuka neza niga S.1 mu 2011 nibwo nabonye groupe modern crew bwa mbere nyinjyamo ndabyina babona ndabizi cyane, nyuma kubera amashuri tuza gutandukana ariko nkomeza mbikora nkajya mbyina uturirimbo nka dushyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye nkabona abantu barabikunda cyane kugeza ubu nkora njyenyine nta groupe mbarizwamo".


Yakomeje agira ati "Primary nize Apade Tronc commun niga mu Bugesera muri Boarding ari naho natangiriye ibintu byo kubyina mbikunda cyane bikaba byaranatumwe ndeka Football. High school A'level niga Apade ni naho nasoreje amashuri yisumbuye. Mama yari mu bantu bampushingaga gukoresha impano yanjye cyane icyo gihe ndabyibuka natsindiye ama challenges menshi cyane yaba ari ayo mu Rwanda cyangwa no hanze bikaba byarahise bintera imbaraga. Icyo gihe ndavuga nti bya bintu mbigize akazi ka buri munsi byantunga. Clipe nagiyemo z'ama hits ni nyinshi ariko iyatumye abantu benshi bamenya ni video y'Amavubi 'Tsinda batsinde' ya Alain Muku nakoze choreography yayo icyo gihe abantu bahita batangira kumpamagara ngo nze mbabyinire mu ma video. Indi ni 'Rwagitima' ya Nsengiyumva abenshi bamenye nka Igisupusupu".


Ubwo yabazwaga ibyavuzwe hagati ye na Kellyboo yavuze ko bitigeze biba, atigeze akundana nawe ahubwo ari uko amufata nk'umwunganizi mu kubyina. Ngo byafashe indi sura ubwo Kellyboo yavaga hanze akajya kumwakira ku kibuga cy'indege amushyiriye n'indabo. Avuga ko kuva ubwo abantu bahise bagira ngo barakundana kandi badakundana. Yahise aboneraho anasubiza Shadyboo wise abahungu b'inzobe bose imbwa avugako na Meddysaleh ari inzobe kandi barabyaranye abana babiri. Yavuze ko kuri we abona atari imbwa ubwo rero ngo abona nta kintu na kimwe yakagendeyeho yita abahungu b'inzobe imbwa

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JOJO BREEZY DANCER









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • naomi7 months ago
    kbc umubwije ukuriπŸ˜„πŸ˜πŸ˜



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND