RFL
Kigali

UEFA CL: Erling Haaland waciye agahigo yahishuye ibanga rimufasha gutsinda ibitego benshi bagwa mu kantu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/03/2021 19:02
0


Rutahizamu w’um7unya-Norvege ukinira Borussia Dortmund, Erling Haaland, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze ibitego 20 muri UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Sevilla mu mukino wo kwishyura wa 1/8, akaba kandi yahishuye ibanga rikomeye rituma atsinda ibitego buri gihe, benshi baratungurwa.



Haaland akomeje gushimangira ko uyu mwaka ashobora kugaragara mu bakinnyi beza ba UEFA Champions League, nyuma yuko ahesheje itike ya ΒΌ cya Champions League Borussia Dortmund.

Uyu rutahizamu yahishuye ibanga ryo gutsinda kuri buri mukino bituma benshi babyibazaho ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gusezerera Sevilla, Haaland yavuze ko buri gitondo akangurwa n’indirimbo ya Champions League bituma yibuka ko afite inshingano zikomeye ku ikipe ye muri iri rushanwa.

Yagize ati”Indirimbo ya ChampionS League niyo inkangura, inkangura buri munsi, ni indirimbo ntajya ndambirwa kumva”.

β€œBuri gihe ntangira umunsi mfite ingamba nshya”.

Haaland w’imyaka 20 y’amavuko, ni umukinnyi ukunda kwishimira buri gikorwa agezeho iyo ari mu kibuga, benshi batangiye kumubonamo umusimbura w’abarimo Cristiano na Messi.

Uyu rutahizamu yatsinze ibitego bine Sevilla mu mikino ibiri yabahuje muri 1/8 cya Champions League, bikaba byatumye aca agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze ibitego 20 muri iri rushanwa.

Haaland yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze ibitego 20 muri UEFA CL

Benshi bamubonamo umusimbura wa Messi na Cristiano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND