RFL
Kigali

Bwa mbere mu myaka 16 Messi na Cristiano ntibazagaragara muri ¼ cya UEFA Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/03/2021 13:57
0


Nyuma yo kunganya 1-1 ku kibuga Parc des Princes, Messi na Barcelona bahise basezererwa muri Champions League batageze muri ¼ nyuma yo gutsindwa ibitego 5-2 mu mikino yombi, ibintu byaherukaga mu myaka 13 ishize, ubwo basezererwaga na Liverpool.



Byahumiye ku mirari kubera ko na Juventus ya Cristiano Ronaldo nayo yasezerewe muri 1/8 na Porto yo muri Portugal ku wa kabiri, bituma aba bakinnyi bigaragaje kurusha abandi muri iki kinyejana, bwa mbere batagaragara muri ¼ cya Champions League mu myaka 16 yari ishize.

Byaherukaga kubaho ko Cristiano na Messi batagaragara muri ¼ cy’iri rushanwa mu mwaka w’imikino wa 2004- 2005 ubwo Liverpool yegukanaga igikombe, none amateka mabi akaba yongeye kwiyandika nyuma y’imyaka 16 kuri aba bakinnyi bamaze imyaka 10 yikurikiranye bayoboye ruhago y’isi.

Mu 2004-2005, Barcelona ya Messi yari yasezerewe muri 1/8 na Chelsea, mu gihe Machester United Cristiano yakiniraga icyo gihe yasezerewe na AC Milan.

Nyuma y'uko Cristiano w’imyaka 36 na Messi w’imyaka 33 basezerewe batarenze umutaru muri Champions League, benshi babibonye mu ishusho y’irangira ry’ubwami n’igitinyiro bari barubatse mu myaka irenga 13 aho bakinnye hose.

Benshi bahanze amaso abakinnyi barimo Erling Haaland w’imyaka 20 ukinira Dortmund na Klyan Mbappe ukinira PSG bakomeje kwigaragaza ku ruhando rw’i Burayi, ndetse bamwe bakaba baratangiye kubabona nk’abasimbura b’ejo hazaza ba Cristiano na Messi.

Messi na bagenzi be bo muri Barcelona basezerewe na PSG muri 1/8 cya Champions League


Cristiano yasezerewe na Porto yo muri Portugal muri 1/8

Bwa mbere mu myaka 16 Cristiano na Messi ntibazagaragara muri 1/4 cya Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND