RFL
Kigali

Na Messi ni ihurizo! Ibibazo 6 byihutirwa bitegereje Laporta mu mizo ye ya mbere muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2021 15:39
0


Byagaragariraga buri wese ukurikira umupira w’amaguru ko Joan Laporta ari we uhabwa amahirwe menshi yo gutorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona, na mbere y'uko batangira ibikorwa byo kwiyamamaza.



Iryavuzwe ryatashye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, ubwo Laporta yemezwaga n’akanama gashinzwe amatora ko ariwe watsindiye umwanya wo kuba perezida mushya wa FC Barcelona ku majwi 54% ahigitse Victor Font na Toni Freixa bari bahanganye.

Gutorwa kwa Laporta gusobanuye byinshi ku buzima bushya bwa Barcelona yari isigaye icumbagira. Uyu muyobozi mushya akaba agomba guhera ku bibazo by’ingutu byari byugarije iyi kipe, birimo icya Messi ndetse n’icy’ubukungu bwaguye.

Ibibazo 6 byihutirwa bitegereje Laporta mu mizo ye ya mbere muri FC Barcelona

6. Kuvugurura Stade ya Camp Nou


Uyu mushinga wo kuvugurura iki kibuga wari watangijwe na Bartomeu uheruka kuyobora iyi kipe ariko ntiyawushyira mu bikorwa, gusa Laporta agomba kwihutira kuwushyira mu bikorwa.

Laporta aherutse gutangaza ko iki Atari ikibazo cyakabahangayikishije cyane kubera ko hari byinshi byari bigoye ku kirusha bakemuye.

Uyu muyobozi kandi yanavuze kuri Real Madrid bafite umushinga umwe, gusa yo ikaba yarawushyize mu bikorwa ndetse vuba bakaba bayitaha, ariko nawe yavuze ko mu 2024 ubwo iyi kipe izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 125, bizaba byamaze gutungana.

5. Laporta agomba guhangana n’ikibazo cy’imyenda Barcelona irimo


Magingo aya, FC Barcelona irimo umwenda wa miliyari y’ama-Euros, Miliyoni 700 muriyo agomba kwishyurwa mu gihe cya vuba.

Laporta na komite ye bagomba gushaka abaterankunga byihuse, bagakusanya amafaranga mu banyamuryango ndetse n’ibigo bamamariza. Ikijyane n’imishahara nacyo kizasubirwamo mu murongo mushya w’ubuyobozi bushya.

4. Kuzahura umubano n’abakiniye iyi kipe (Legends)


Uretse kuba ari ikipe ifite amateka akomeye ku Isi, Barcelona ishinjwa kudaha agaciro bamwe mu bayikiniye, aho usanga no mu myanya itandukanye y’ubuyobozi cyangwa y’akazi nta benshi bagaragaramo.

Uwari umunyezamu w’iyi kipe Victor Valdes na myugariro Carles Puyol bavuze ko ku bwa Bartomeu nta jambon a rito bari bafite cyangwa nta gitekerezo bari bemerewe gutanga.

Icyitezwe ni uko mu gihe cya vuba Laporta azagaragaza umurongo wo kuzahura umubano n’abakiniye iyi kipe.

3. Hakenewe Staff izakorana na Laporta mu gihe cya vuba


Nyuma yo gutorerwa kuyobora FC Barcelona mu myaka itandatu iri imbere, benshi bategereje kumenya Staff yuzuye izakorana na Joan Laporta bategura umwaka utaha w’imikino, ari nawo bazatangira kugaragarizamo ibikorwa byabo.

Biravugwa ko Mateu Alemany ukunda kuba ari hafi cyane ya Laporta, wanamubaye hafi mu gihe cyo kwiyamamaza ariwe uzaba CEO w’iyi kipe, mu gihe Jordi Cruyff biteganyijwe ko azaba umuyobozi wa Siporo.

2. Hakenewe gufata umwanzuro ku bakinnyi bazagurishwa n’abazagurwa


Icyorezo cya COVID-19 cyatumye byinshi bizamba, birimo n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi kubera ihungabana ry’ubukungu ku makipe atandukanye.

Komite nshya iyobowe na Laporta igomba kumvikana n’abakinnyi barimo Ansu Fati na Ousmane Dembele, bakabongerera amasezerano.

Philippe Coutinho na Samuel Umtiti biteganyijwe ko bashobora kugurishwa, mu gihe Sergio Aguero ashobora kwinjira muri Barcelona.

Umutoza Ronald Koeman arifuza abakinnyi barimo Eric Garcia, Georginio Wijnaldum na Memphis Depay.

1.Laporta agomba gukemura ikibazo cya Lionel Messi ufite gahunda yo kuva muri Barcelona


Uyu muyobozi mushya wa Barcelona afite akazi katoroshye ko kuganiriza Lionel Messi akisubiraho ku cyemezo yari yarafashe cyo kuva muri FC Barcelona, akemera gusinya amasezerano mashya.

N'ubwo amasezerano mashya ya Messi muri FC Barcelona yaba ahenze cyane, kugenda kwe ni byo byateza ibibazo bikomeye kurushaho.

Mu magambo yakoresheje yiyamamaza, Joan Laporta yavuze ko natorwa azumvisha Messi ko agomba kuguma muri Barcelona, kandi na nyuma yo gutorwa yatangaje ko afite icyizere cyinshi ko Messi azongera amasezerano mashya muri iyi kipe.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND