RFL
Kigali

Nyuma y’itorwa rya Laporta, Messi arisubiraho cyangwa aratsimbarara ku mugambi wo gusohoka muri Barcelona?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2021 12:35
0


Mu magambo ye, Joan Laporta watorewe kuyobora FC Barcelona ashimangira ko Lionel Messi akunda iyi kipe kandi azayigumamo n'ubwo yari yasezeyeho umwaka ushize, ndetse magingo aya akaba atemera kugira ibiganiro ajyamo bigamije kongera amasezerano.



Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, ni bwo Joan Laporta yatorewe kuba Perezida wa FC Barcelona mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere, ahigitse Victor Font na Toni Freixa bari bahanganye, akaba ari umwanya agarutsemo nyuma y’imyaka 11.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru baribaza ku hazaza ha Messi, nyuma yo kumva ibyo nyir’ubwite yitangarije umwaka ushize, bakabihuza n’ibyo Laporta yatangaje haba mu kwiyamamaza ndetse na nyuma yo gutorwa.

Mu mwaka ushize wa 2020, nibwo Messi yeruye atangaza ko atakifuza gukinira Barcelona, ahubwo bamurekura akigendera.

Aya magambo akomeye yakuye umutima abakunzi b’iyi kipe bigatuma bigaragambya basaba uwari operezida w’iyi kipe, Maria Bartomeu kwegura, yayatangaje nyuma y’ibikorwa bidahwitse byakorerwaga mu ikipe birimo kwirukana abakinnyi bayifashije kubaka amateka, barimo Suarez, Rakitic n’abandi, byatumye ikipe isuzugurika ku ruhando rw’u Burayi, Isi yose ibibona.

Gusa bitewe n’amasezerano yari agifite muri Barcelona azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, yamukumiriye kugira indi kipe yerekezamo, gusa atangaza ko atazongera amasezerano muri iyi kipe y’i Catalonia, ahubwo mu mpeshyi azahita yerekeza muri Amerika gukina muri MLS.

Aya magambo ya Messi ntiyashimishije abafana ba Barcelona kuko bifuza ko yakomeza kubakinira.

Iturufu Joan Laporta yakoresheje mu kwiyamamariza kuyobora FC Barcelona, ni ukuvuga ko natorwa azakora ibishoboka byose agatuma Messi aguma i Catalonia muri Barcelona.

Mbere y’amasaha make kugira ngo habarurwe amajwi mu matora yabaye ku Cyumweru, Laporta yavuze ko natsinda ahita ahamagara Se wa Messi, Jeorge Messi, bakaganira ku hazaza h’umuhungu we.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora FC Barcelona, Laporta yavuze ko Messi akunda cyane Barcelona, kandi yizeye ko azaguma muri iyi kipe.

Benshi mu bakurikira umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi ba FC Barcelona baribaza koko niba isezerano Laporta yatanze kuri Messi rizashoboka, kuko uyu mukinnyi bisa naho yamaze gufata umwanzuro wo gusohoka muri Barcelona.

Mu matora yabaye ku cyumweru, Messi ari kumwe n’umuhungu we Thiago, yagaragaye atora umuyobozi wa Barcelona.

Messi na Laporta bakomeje kuba inshuti cyane, na nyuma yuko uyu mugabo avuye ku mwanya w’ubuyobozi bw’iyi kipe mu 2010, ibi bikaba bituma bamwe bagira icyizere ko Messi atazava muri Barcelona.

Zimwe muri Radiyo z’i Catalonia zatangiye kuvuga ko Messi abonye umubyeyi we ndetse ko ibiganiro byo kongera amasezerano y’igihe kirekire muri Barcelona bitangira vuba cyane.

Laporta yiyemeje kumvisha Messi ko agomba kuguma muri FC Barcelona

Messi na Laporta ni inshuti magara kuva kera

Uyu muyobozi yatangaje ko yizeye ko Messi azaguma Camp Nou

Laporta yatorewe kuyobora Barcelona mu myaka itandatu iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND