RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 10 Steven Gerard yahinduriye amateka Rangers ayisubiza ikuzo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2021 10:47
0


Umwongereza wagize ibihe byiza mu kibuga nk’umukinnyi haba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Liverpool, Steven Gerard, yafashije ikipe ya Rangers kwisubiicyubahiro yegukana shampiyona ya Ecosse nyuma y’imyaka 10 itayikozaho imitwe y’intoki.



Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, bidasubirwaho nibwo Rangers yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ecosse muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yaho mukeba wayo bahora bahanganye Celtic inganyije na Dundee United 0-0.

Mbere yahoo ku wa gatandatu, Rangers yari yakoze akazi yasabwaga neza, nyuma yo gutsinda St.Mirren ibitego 3-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rangers yasigaye itegereje inota rimwe kugira ngo yizere igikombe, ariko kunganya kwa Celtic byahise biyihesha igikombe cy’uyu mwaka ku buryo budasubirwaho, kuko yahise igira amanota 88 mu mikino 32, ikaba irusha amanota 20 ikipe ya Celtic iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Mu mikino 32 Celtic imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ntiratsindwa na rimwe, kuko yatsinze imikino 28, inganya ine, yinjijemo ibitego 77, itsindwa icyenda birimo ibitego bibiri yinjirijwe ku kibuga cyayo.

Gerard umaze imyaka iatatu atoza Rangers, yakoze amateka akomeye yo gusubiza iyi kipe igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka 10 yirukaho yarakibuze, kuko yagiherukaga mu mwaka w’imikino wa 2010-2011.

Kibaye igikombe cya mbere Gerard yegukanye mu mwuga w’ubutoza, dore ko mu mwaka ushize yabigerageje ariko agatsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2020 League Cup final.

Nyuma yo gutsinda St Mirren ku wa gatandatu, Gerard yavuze ko bagomba kwibagirwa iby’imyaka 10 ishize kuko bagomba kubaka amateka mashya kuko ikipe ari nshya, buri kimwe cyose ari gishya mu ikipe.

Mu 2012, Rangers yasubiye mu cyiciro cya kane kubera ibibazo by’ubukungu mu gihe yagarutse mu cya mbere mu myaka itanu ishize.

Umukino uba utegerejwe na benshi mu bice bitandukanye by’Isi, uzaka tariki ya 21 Werurwe 2021, ubwo Rangers izaba yakiriwe na Celtic muri Derby y’i Glasgow.

Rangers kandi ikaba ikiri mu irushanwa rya Europa League, aho muri 1/8 izakina na Slavia Prague.



Steven Gerard yafashije Rangers kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 10


Abakinnyi b'ikipe ya Rangers bishimiye cyane igikombe begukanye bakumbuye cyane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND