RFL
Kigali

Itsinda rishya 'Harmony' mu nzira yo guhoza abakunzi ba muzika amarira batewe n'amatsinda yasenyutse

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/03/2021 17:22
1


Abasore bagize itsinda rishya mu muziki nyarwanda ryitwa Harmony, bamenyekanye cyane mu ndirimbo Wifi na Bizashira n'izindi ndetse bigaragariza abakunzi babo mu irushanwa rya Supra voice aho benshi bavuze ko bafite ahazaza heza.




Harmony ni itsinda rigizwe n'abasore ba 3 ari bo Babouzzo, Hirparty na Ben, bakaba abaririmbyi ndetse n'ababyinnyi. Batangiye umuziki biga mu mwaka 3 w'amashuri yisumbuye ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Urashya warura'.

Nyuma baje gukomeza bakora n'izindi zirimo Vanessa, Bizashira, Wifi n'izindi. Izi zose bazikoraga nk'itsinda Holy boyz. Baje guhindura izina n'imikorere ubu bitwa Harmony. Byatewe n'uko abantu barivugaga nabi ndetse abantu benshi bakabaha impamvu zo kurihindura. 


Nyuma bashyize hanze indirimbo nshya yabo ya mbere nk'itsinda Harmony yitwa Hobe ikaba yasohokanye amajwi n'amashusho, aba basore bavuga ko bababajwe cyane n'amatsinda menshi abantu bahaye icyizere nyuma agatenguha abakunzi bayo, Harmony bo bakaba bifuza kubahoza ayo marira bakanabibagiza ako gahinda. Baboneyeho kubasaba inkunga y'umwanya no kubatega amatwi.

Mu ndirimbo yabo nshya bise Hobe bavuga ko ari itangiriro ry'urugamba bagiye kuzaho rwo kongera kubaka itsinda rikomeye cyane hano mu Rwanda bakaba bafite ikizere ko rizanarenga ku yandi menshi mwagiye mumenya mu gihe cyashize.

REBA HANO INDIRIMBO SHYA HOBE YA  HARMONY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahunde 3 years ago
    Turabashyikiye rwose





Inyarwanda BACKGROUND