RFL
Kigali

Pinky Sana avuga ko uko byamera kose azaba icyamamare! Akunda cyane Butera Knowless kuva mu 2012 - VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/03/2021 14:05
0


Pinky Sana uvuga ko agomba kuzaba icyamamare, arasaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira bakora 'subscribe' ku rukuta rwe rwa YouTube rwitwa 'Pinky Sana' bakanamukurikida ku rukuta rwe rwa Instagram aho yitwa Pinky Sana.



Uyu muhanzikazikazi w'uburanga n'ubuhanga yatangiye umuziki mu mwaka wa 2020. Yatangiriye ku ndirimbo yandikiwe n'umuhanzi waririmbye 'Cana radio' witwa Ganza. Icyo gihe ni bwo yatangiye kumenya uko umuziki ukorwa anabona imvune iba mu gukora umuziki kuva muri 'recording room' kugeza igeze hanze.


Uyu mukobwa ukiri muto agaragaza ko yubaha umuziki n'abawukora nawe akaba aje gufatanya nabo. Mu magambo ye agaragaza Butera Knowless yamenye kuva mu mwaka wa 2012 nk'udasanzwe, agira ati "Menya Knowless Butera nari nkiri muto ariko nakunze uko akora umuziki n'uburyo awubamo."

Abajijwe ku ndirimbo yakoze yitwa 'Ntakinya' yavuzemo amagambo ataravuzweho rumwe n'abayumvise, yagize ati "Batubaga Ntakinya". Ati "Abahungu b'ubu bakina n'amarangamutima yacu dore ko ntawugikunda umukobwa umwe ubundi bakadusiga."

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PINK SANA


Yagarutse ku buryo umuziki we yawutangiye mu buryo busa n'urugamba kuko bamwe batarumva uburyo umukobwa akora umuziki. Asezeranya abakunzi be kuzakora ibikorwa byiza kugeza ku ndunduro.


Yongeye no kugaruka ku ndirimbo ye 'Ndarira' imaze iminsi ica ibintu aho ababwira umukunzi we wamusize ati "Nubwo wandijije ugarutse naguha." Pinky Sana akaba yashimye bidasubirwaho uwakoze ku mushinga w'indirimbo ye irihanze 'Niwe'. Amajwi yayo yatunganyijwe Fayzo big pro naho amashusho akorwa na Lion Face. Yongera no gushima abasore n'abakobwa bamufashije mu mashusho yayo.

Hosted by Abitije Seraphin Elise

Written by Abitije Seraphin Elise

Video By Patrick Promoter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND