RFL
Kigali

Abaraperi bakomeye barimo NPC, Bright Patrick, Bull Dogg, The Pink n'uwamamaye mu 'Agasambi' ya Mbonyi bahuriye muri 'Gospel Cypher'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2021 13:12
0


Abaraperi b'amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bufatanye na Capital Records Empire bahuriye muri 'Gospel Cypher' aho buri muraperi agaragara akanumvikana asingiza Imana mu magambo amuri ku mutima ariko bose bakabikora mu njyana imwe ya Hiphop.



KANDA HANO WUMVE 'GOSPEL CYPHER' YAHURIJWEMO ABARAPERI BAKOMEYE

Abaraperi bo muri Gospel (All Gospel Rappers) bahuriye muri uyu mushinga wiswe 'Gospel Cypher Rwanda 2021', ni Bull Dogg, NPC, The Pink, Bright Patrick, Ga-Yell, Philip Sendi, Blaise Pascal na Jejeh Uomo Fuoco wamamaye mu ndirimbo 'Agasambi' yakoranye na Israel Mbonyi. Blaise Pascal umwe mu bagaragara muri iyi 'Cypher' yabwiye InyaRwanda.com uko bahuje imbaraga n'intego bari bafite.

Yagize ati "Project yazanywe na Capital records nanjye mbarizwamo, twatekereje guhuza bamwe mu baraperi bakora gospel nk'uko twabikoraga mu bihe byahise niko guhita tureba abantu twafatanya tugakora cypher ihuriyemo abo twegereye barimo nka Jejeh uomo fuoco mwamenye cyane mu ndirimbo 'Agasambi' ari kumwe na Israel Mbonyi, Bull Dogg nawe umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda;

Ga-yell musanzwe mumenyereye muri Gospel cyane ko anafite album zigera muri ebyiri, NPC wamenyekanye mu bihe byahise muri secular kuri ubu akaba akora gospel nyuma yo kwakira agakiza, The Pink mumenyereye ari nawe wacoordonnye iki gikorwa nyuma yo kumugezaho igitekerezo cyane ko ari no mu baraperi bahagaze neza muri gospel, Phil Sendi umusore nawe wumuhanga cyane usanzwe akora gospel na Bright Patrick nk'umuntu wagize vision agatangiza iyi njyana mu nsengero cyane ko anafatwa nk'inkingi ya mwamba muri uyu murimo wo kuvuga ubutumwa binyuze muri rap...."

Blaise Pascal yavuze ko ubutumwa batambukije muri iyi 'Cypher' ari ubwo kubwira abantu imirimo y'Imana, ineza ibagirira no kuyishima. Yagize ati "Ubutumwa burimo bukubiyemo muri rusange imirimo y'Imana, ineza itugirira ntacyo igendeyeho, no gushima Imana muri rusange kandi dukangurira n'abantu guhumuka tukamenya inzira nyayo ariyo Yesu Kristo cyane ko yavuze ko ntawugera kuri Data atamunyuzeho". Iyi 'Gospel Cypher' yakorewe muri Capital records hamwe n'aba producers babiri ari bo Hybbie na Ency.


Blaise Pascal umuraperi ukorana bya hafi na Capital Records


Bull Dogg uherutse gutangaza ko yakijijwe yumvikana muri iyi Cypher


Bright Patrick uba muri Canada ni we watangije injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel mu Rwanda


The Pink ni we wari umuhuzabikorwa w'umushinga wa 'Gospel Cypher'


NPC ni umwe mu batanze umusanzu muri uyu mushinga


Jejeh uomo fuoco wakoranye na Israel Mbonyi indirimbo 'Agasambi'


Umuraperi Ga-yell umwe mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel


Umuraperi Phil Sendi nawe yumvikana muri iyi Gospel Cypher


REBA HANO 'GOSPEL CYPHER' IRIMO ABARAPERI BAKOMEYE MU RWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND