Minicheps uherutse kwamamara kubera ifoto yakoze agaburira umugabo we impungure akoresheje igitiyo ahagaze mu isahani iri mu biganza by’uyu mugabo, yakoze indi foto itangaje avuga ko ibikorwa bye bigomba gutuma ahura na Perezida.
Kuri iyi nshuro yakoze indi foto itangaje imugaragaza ahagaze imbere y’umuryango w’inzu yubatse mu bugari (umutsima). Asa n'aho aba ameze nk’umuntu uri kwitegura ufite aho ashaka gusuhukira. Urebye iyi foto ameze nk’umuntu uvuye koga uri kwireba mu kirori yitunganya neza akenyeye igitambaro bakunze kwita ikanga, n'akandi gatambaro gahishe amabere ye nk'uvuye mu bwogero.
Iyi nzu yubatse mu bugari ifite ikigega ku ruhande cyo mu gikombe bita mukobwa useka
Minicheps Jepkembo, umaze kwamamara nka Moniker Minicheps ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora iyi foto yavuze ko afite intego yo gukomeza gukora cyane maze ibikorwa bye bikamugeza ku nzozi ze zo guhura na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Minicheps Jepkembo, ukomoka muri Kenya, n'ubwo amaze igihe akora amafoto atangaje hashize igihe gito kitagera ku kwezi yamamaye muri uyu mwuga.
Ntawe umenya igihindura ubuzima buhindukira! Ifoto aherutse gukora ahagaze ku isahani iri mu kiganza cy’umugabo we agatiyura impungure zivanze n’ibishyimbo akoresheje igitiyo kuri iyo sahani akagaburira uyu mugabo niyo yatumye amenyekana.
Iyi foto aherutse gukora niyo yambere yamugize icyamamare
Ubusanzwe yatangiye gushyira amafoto akoranye ubuhanga kandi atangaje ku mbuga nkoranyambaga ze mu 2019.
Uyu mubyeyi uherutse kwibaruka vuba umwana wa kabiri, umugabo we Meshak Korir nawe asanzwe ari gafotozi kandi ngo niwe yagiye yigiraho byinshi nawe atangira gukora amafoto ye maze agashyiramo ubwenge bwinshi bikabyara ubugeni buhambaye kandi butangaje.
Iyi foto ya mbere yamugize ikimenyabose. Aganira n’ikinyamakuru The Saturday Standard cyo muri Kenya yavuze ko yayikoze bivuye ku gitekerezo cy’inshuti ye yamubajije ikintu yakora akavugwa ku mbuga nkoranyambaga yibereye mu buriri.
Uyu ni we uri kwisuka! Uyu mugore ufite ubuhanga budasanzwe mu gukora amafoto, yahigiye guhura na Perezida
Jepkemboi w’imyaka 25, wavuze ko afatanya n’umugabo we gutekereza ku bugeni bw’ifoto mbere yo kuyikora, yirinze gutangaza uburyo akoramo aya mafoto atangaje avuga ko ari ibanga.
TANGA IGITECYEREZO