RFL
Kigali

Zishingiye ku musore bakundanye! Akaliza Amanda, umuhanzikazi w’indirimbo ebyiri ushaka ikamba rya Miss Rwanda 2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2021 8:43
0


Akaliza Amanda yatangaje ko yakuze yiyumvamo ibijyanye n’ubuhanzi no kumurika imideli, ndetse ko ageze muri Kaminuza yatangiye inzira yo gusohora indirimbo akora ebyiri azishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki zikomoza ku buzima bw’urukundo yanyuzemo mu myaka itatu ishize n'ibindi.



Uyu mukobwa ufite nimero 1 mu irushanwa rya Miss Rwanda yize ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Wagner College muri Amerika. Ari ku mwanya wa Gatandatu mu matora, aho kuri Internet afite amajwi 6770 naho ku butumwa bugufi (SMS) akagira amajwi 4755. 

Akaliza ni umwe mu bakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bazavamo 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzatangira kuri uyu wa Gatatu.

Yize muri Uganda, u Rwanda, Zimbabwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umunyamideli wabigize umwuga unabarizwa muri imwe muri kompanyi zikorera mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Ni umukobwa ufite imitekerereze yihariye, ukunda kuvumbura ibishya no gutemberera ahantu hatandukanye.

Akaliza yabwiye INYARWANDA ko yize ari umuhanga, binagaragazwa n’amasomo yagiye atsinze. Avuga ko yakuze akunda kuba umunyamategeko ariko ageze muri Kaminuza yarahinduye atangira kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu.

Asoje kwiga ibijyanye n’imitekerereze ni nabwo yahise yiyemeza kwiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga. Ibi ariko bigaherekezwa n’impano ye yo kuririmba no kumurika imideli.

Yavuze ko impano yo kuririmba ari iyo ya mbere yabanje kwiyumvamo. Ndetse ko aho yabaga ari hose yabaga arimo gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Avuga ko kuririmba bituma aruhuka, akagaragaza ikimurimo n’uwo ari we. Ati “Byarenze kuba ari ibintu nkunda, ahubwo biba ibintu nkeneye kandi byiza.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO EBYIRI ZA AKALIZA AMANDA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA

Akaliza avuga ko amaze gusohora indirimbo ebyiri ziri kuri Soundcloud no kuri Apple Music. Indirimbo ya mbere yitwa ‘Nobody’s fool’ yayanditse mu myaka ibiri ishize. Ishishikariza abantu kurwanira agaciro kabo ntibemera ko basuzugurwa n’abandi. Bakarushaho kwimenya.

Ni indirimbo kandi avuga ko inakomeza ku buzima bw’urukundo yanyuzemo. Yavuzemo ukuntu hari igihe umuntu aba mu rukundo ariko ntiyumve afite agaciro akwiye, igihe kimwe yamara kuva mu rukundo akumva ko yari umuntu w’agaciro kanini.

Ati “Ugasanga ari umuntu mwiza w’umuhanga. Igihe rero kiba gikenewe kugira ube umugore ushaka kuba we. Atari uko ufite umugabo, ahubwo kuko uri umugore w’igitangaza. Iravuga ku kuba umugore w’agaciro no kumva ko ushoboye.”

Uyu mukobwa avuga ko mu rukundo hari igihe uhura n’umuntu wakuremewe, hari n’igihe uhura n’umuntu ugusigira isomo akakwigisha koko! Nawe avuga ko urukundo rwe rwamusigiye isomo. Ati “Ntibyagenze neza, ariko ntize byinshi cyane.”

Akaliza avuga ko yari mu rukundo n’umusore ufite inkomoko muri Afurika ariko utuye muri Amerika. Agahamya ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo bishingiye ku buzima bw’urukundo yanyuzemo, ibyo yigiye ku bandi bantu n’ibyo ashaka kwiyigisha nk’umukobwa ufite intego.

Amanda avuga ko ari we wasabye umusore ko batandukana “kuko numvaga mbirambiwe.”

Akaliza Amanda ushaka ikamba rya Miss Rwanda 2021 asanzwe ari umuhanzi n'umunyamideli

Indirimbo ye ya kabiri yitwa ‘Foggy Nights New’ nayo avuga ko ikomoza ku by’urukundo rwe, aho yavuye n’aho agana n’ibindi. Avuga ko yafatiye amajwi yayo mu kabati kubera ko hari mu gihe cya Guma mu Rugo.

Ni indirimbo avuga ko yamutwaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo isohotse. Kandi ko azakomeza gukora umuziki naramuka yegukanye ikamba.

Uyu mukobwa yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko ashaka kwifashisha uru rubuga mu kugaragaza ibitekerezo bye no gufasha sosiyete. Ni irushanwa avuga ko azifashisha mu gutegura no kugaragaza ibyo ashoboye.

Yavuze ko ari kwifashisha inshuti ze kugira ngo bakomeza kumutora muri Miss Rwanda, aranabashimira. Kandi ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba. Ati “Nabivuze ndamutse ntegukanye ikamba niteguye gukoresha imbaraga zanjye zose. Niteguye gukora ku mushinga wanjye.

Akaliza avuga ko afite umushinga ujyanye n'ubuvuzi bwo mu mutwe. Ni umushinga avuga ko azajya ashakira ubuvuzi abafite iki kibazo. Ati “Ndashaka kwereka abantu ko dufite ubuvuzi kuri iki kibazo.”

Kugeza ubu abakobwa 37 baracyahatanye mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet no kuri SMS. Gutora kuri murandasi na SMS byatangiye ku ya 22 Gashyantare 2021 kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20.

Abahatana bazinjira mu muhezo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021 mu gihe ‘Pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 06 Werurwe 2021.

Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 06 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa (Finale) uzabera muri Kigali Arena kandi ibirori bizatambuka Televiziyo Rwanda.

Kanda hano urebe amafoto y'uyu mukobwa

Akaliza Amanda ni umwe mu bakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bazavamo 20 bazajya mu mwiherero

Akaliza Amanda asanzwe afite indirimbo ebyiri zirimo “Nobody’s Fool”  na "Foggy Night New" zakomotse ku rukundo yagiranye n’umusore w’Umunyafurika uba muri Amerika

Uyu mukobwa yasoje amasomo ye y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AKALIZA AMANDA UHATANIYE KUBA MISS RWANDA 2021
">

AMAFOTO+VIDEO: PATRICK PROMOTER








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND