RFL
Kigali

Ibigo by’amashuri byakumiriwe! Impinduka mu itangira rya shampiyona ya Handball

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2021 12:53
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ‘FERWAHAND’ ryamaze kwemeza itangira rya shampiyona muri uku kwezi kwa Werurwe 2021, ariko ikazakinwa n’amakipe make atarimo ibigo by’amashuri kubera COVID-19.



ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, habaye inama nyunguranabitekerezo y’abanyamuryango ba FERWAHAND, yari iyobowe na perezida w’iri shyirahamwe, Utabarutse Théogène, ndetse ikaba yarafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo n’isubukura rya shampiyona y’uyu mwaka.

Muri iyi nama, abanyamuryango bifuje ko shampiyona izasubukurwa ku wa 24 Werurwe 2021 nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo, hagatumirwa amakipe adashingiye ku mashuri mu nama tekinike itegura isubukurwa ryayo.

Amakipe ane arimo APR HBC, Police HBC, Nyakabanda HBC na Gicumbi HBT, niyo azatangirana na shampiyona.

Ubuyobozi bwa FERWAHAND bwatangaje ko shampiyona izatangirana n’amakipe ane adafite aho ahuriye n’amashuri, bakina buri imwe ihura n’iyindi. Amashuri niyemererwa gukora imyitozo no gukina shampiyona itarasozwa, na yo azahura hagati yayo, abiri ya mbere azahure n’abiri ya mbere muri ya makipe asanzwe.

Mu mwaka ushize, Shampiyona ya Handball yahagaze igeze ku munsi wa gatatu ndetse birangira isheshwe burundu kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iri Shyirahamwe kandi ryateganyije ko irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 27 rizwi nka ‘Genocide Memorial Tournament’ rizaba hagati ya tariki ya 30 Gicurasi n’iya 6 Kamena 2021 naho Rwanda Cup ikazakinwe hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2021.

Ibigo by'amashuri byakumiriwe mu itangira rya shampiyona ya Handball





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND