RFL
Kigali

UK: Nyuma yo kwikura mu muryango w'Ubumwe bw’Uburayi ubu yemeye korohereza abashaka kujyayo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2021 17:33
0


Ibigo by’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga mu Bwongereza bikoresha abakozi b'abanyamahanga bagera kuri mirongo ine ku ijana. U Bwongereza bwavuze ko guhera kuwa Gatanu buzatangira gutanga Visa ku bashaka kujya gukora muri kompanyi mu birebana n’imari n’umutungo muri kiriya gihugu.



Ibi bibaye nyuma y'uko u Bwongereza bwivanye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bikaza kugaragazwa n’ubusesenguzi bwakozwe ko bizadindiza ishoramari ry’Abongereza hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Minisitiri w’imari mu igihugu cy’u Bwongereza Rishi Sunak yavuze ko iki gihugu cyavuye mu muryango w'Ubumwe bw’Uburayi, kuri ubu bushaka kumenya neza ko gahunda iriho y'abinjira iborohereza.


Minisitiri w'imari mu Bwongereza Rishi Sunak

Ubu buryo bushya bugiye gukoreshwa bukaba buzafasha ibigo by’imari kubona abahanga bashya bafite impano zo kurema ibintu bijyanye n’igihe mu ikoranabuhanga nk'uko Sunak yabivuze. Iyi gahunda ikazatangirana n’umwaka wa 2022 mu kwezi kwa gatatu ku mugaragaro.

Kwivana mu muryango w'Ubumwe bw’Uburayi byakomeje imikorere y’ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’umutungo n'ibaruramari aho kubona abakozi b'abanyamahanga bafite ubwiganze muri iki gice byatangiye kugorana.

Kugeza ubu ni ngombwa ko Ubwongereza burushaho kwiga kuri gahunda zinyuranye zatuma kuba bwaravuye mu muryango w'Ubumwe bw’Uburayi byanahise bibukura mu isoko rihuriweho n’abagize uyu muryango, bitagira ingaruka bibutera zihambaye.


Mr Ron Kalifa wahoze ayobora FinTech Worldpay

Ron Kalifa wahoze ayobora umuryango w’isi w'abakoresha uburyo bugezweho bw’ihererekanyamafaranga (Fintech Worldpay) yavuze ko ari cyo gihe cyo kurushaho kunoza ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo ku Isi no kurema uburyo bujyanye n’igihe bwo kubikoramo.

Kuri ubu Covid-19 yazamuye ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, u Bwongereza bukaba kuri ubu butorohewe no gukorana n’ibihugu birimo Australia, Canada na nyuma yo kuva mu muryango w'Ubumwe bw’Uburayi. Kuri ubu ahazaza h'u Bwongereza hakaba hari mu manegeka mu ngeri zose.

Src: gadget.ndtv.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND