RFL
Kigali

Yasambanyije umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe ategekwa kumugira umugore

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/02/2021 15:11
0


Umusore wafashwe asambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe, yasabwe kumutwara akamugira umugore cyangwa se agahitamo gufungwa.



Yategetswe kugira uyu murwayi wo mu mutwe umugore bitaba ibyo agafungwa

Aya mahano yabereye muri Ghana. Ibinyamakuru byo muri iki gihugu birimo zacknation.net na za.opera.news byanditse ko urubyiruko rwo mu mujyi aya mahano yabereyemo arirwo rwamuguyeho maze rutangira gukubita uyu musore w'igikwerere iz'akabwana. Mu gihe bari bari kumukubita ngo haje umusaza ukuze abasaba kurekeraho ahubwo bakamushyikiriza abayobozi.


Uyu mukobwa yasambanyijwe n'umurwayi wo mu mutwe

Uyu musore wabonye bikomeye agatangira gusaba imbabazi ngo yari yabanje kubifata nk'urwenya yibwira ko aza kujijisha abamuguyeho akabarimanganya bigakunda. 

Insoresore z'urubyiruko zamuguyeho zavuze ko babanje kugira ngo ni umukunzi we bari kumwe nyuma baratungura basanze ari umurwayi wo mu mutwe.  Uyu musore kugeza ubu inzego bireba zamutegetse kugira uyu murwayi wo mu mutwe umugore yabyanga agafungwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND