RFL
Kigali

Umubyeyi wa Alisson Becker wa Liverpool yapfuye arohamye mu kiyaga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2021 13:27
0


Polisi yo muri Brazil yatangaje ko umubyeyi w'umunyezamu w'ikipe ya Liverpool, Alisson Becker, yitabye Imana arohamye mu kiyaga, aho yarimo yogera hafi y'aho atuye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021, nibwo Jose Becker, wari ufite imyaka 57 y'amavuko yarohamye mu kiyaga kiri hafi yaho atuye, abura umutabara bimuviramo urupfu.

Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Lavras do Sul, Doroteo Machado Filho yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza 'Reuters' ko nta kintu na kimwe bakeka ko cyaba cyateye iyi mpanuka yavuyemo urupfu.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter, ikipe ya Internacional Alisson n'umuvandimwe we Muriel bakiniye, yanditse ubutumwa bwihanganisha uyu muryango nyuma y'iyi nkuru y'akababaro.

Yagize iti"N'agahinda kenshi, tubabajwe n'amakuru y'incamugongo twakiriye y'urupfu rwa Agostinho Becker, umubyeyi w'uwahoze ari umunyezamu wacu Alisson ndetse na Muriel".

Alisson yatangiriye umwuga we muri Internacional mbere yo kwerekeza muri Roma mu 2016, aho yavuye yerekeza muri Liverpool yagaragarije abatuye Isi ko ari umwe mu banyezamu beza muri iki kinyejana mu myaka ibiri ishize.

Kuva yagera muri Liverpool, Alisson yaranzwe no guhozaho, aho yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye, birimo Premier League, Champions League, Club World Cup na European Super Cup.

Mu 2019, Alisson yahembwe na FIFA nk'umunyezamu mwiza w'umwaka, akaba amaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Brazil inshuro 44.

Urupfu rwa Jose Becker, ruje nyuma y'igihe gito umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp nawe abuze Nyina wahitanwe na Coronavirus.

Gusa ntabwo Klopp yashoboye kwitabira umuhango wo gushyingura umubyeyi we kubera ingendo mu Budage zahagaritswe kubera COVID-19.

Umubyeyi wa Alisson Becker yapfuye arohamye mu kiyaga

Alisson Becker ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND