Umukobwa wo muri Kenya yafashe ifoto ayisangiza umusore ku mbuga nkoranyambaga biza kurangira uwo musore bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.
Ikinyamakuru cyitwa tuko.co.ke cyanditse ko Karanu nyuma y’amezi make asabye umusore ko babana yabyemeye bakaba barakoze ubukwe. Byabye mu kwezi kwa Gatandatu mu 2020 ubwo uwo mukobwa witwa Karanu yiyambazaga Imana ngo abone umugabo.
Yanyuze kuri Twitter yiyemeza gukora ibyo abakobwa benshi batinya kuko mu muco wo muri Kenya umusore ari we usaba umukobwa ko babana. Ku ya 9 Kamena mu 2020 ni bwo uwo mukobwa yasabye bwa mbere uwo musore kubana ndetse yabishyize kuri Twitter yizeye ko bizacamo.
Karanu yakoze ubukwe n'uwo yasabye ko babana kuri Twitter
Yagize ati: ’’Iyo umukobwa yiyemeje gusaba umusore ko babana
aba azi ibyo arimo kandi birangira bikunze’’. Akomeza avuga ko nta butunzi yari
akeneye kuko asanzwe afite amashilingi menshi, icyo yifuzaga ni umugabo umuha
amahoro. Kuri ubu Karanu ari mu munezero aho agira ati: ’’Jye byaciyemo mumfashe
gushima Imana’’.
Karanu yamaze kubona uwo bazabana akoresheje Twitter
Muri iyi minsi kubona uwo murwubakana bigenda birushaho gukomera ku buryo hari abahitamo kwiyambaza imbuga nkoranyambaga ngo barebe ko babona abafasha.
TANGA IGITECYEREZO