Umunyarwanda Tumaini usigaye ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze kuri Album ye ya mbere ari gukoraho ahishura ko izaba ariho indirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.
Mu kiganiro cyo kuramya no guhimbaza Imana cya Radio Salus cyabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, uyu muhanzi yavuze ko ubu ari gukora kuri Album ye ya mbere ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka anahishura ko izaba iriho indirimbo ari gukorana na Adrien Misigaro uri mu bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nawe usigaye atuye muri Amerika.
Yagize ati "Ubu ibyo mpugiyemo ndacyari gukora kuri Album yanjye izaba igizwe n'indirimbo umunani hasigaye indirimbo ebyiri kugira ngo Album yuzure kandi rwose nazo ziraje vuba. Muri izo ndirimbo 2 harimo iyo nakoranye na Adrien Misigaro".
Tumaini ubu amaze amaze imyaka 4 muri Amerika
Yakomeje avuga ko Imana izamufasha imirimo yose kuri iyi Alubum ikagende neza asaba abakunzi be kumushyigikira. Iby'iyi Album ye nshya yabigarutseho nyuma y'uko amaze iminsi micye ashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Intsinzi".
Iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bukomeza kandi bwihanganisha abantu mu rugendo rwabo hano ku Isi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Santana naho amashusho yayo atunganwa na Happy Pro.
Tumaini Byinshi ni umugabo wubatse ufite abana babiri akaba amaze imyaka 4 muri Amerika. Ni umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
TANGA IGITECYEREZO