RFL
Kigali

Amafoto utabonye ya Mushambokazi n’umukunzi we y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2021 8:04
0


Mushambokazi Jordan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018, yasohoye amafoto yemeza ko yamaze kuba umugore wa Mbonyumuvunyi Karim mu buryo bwemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.



Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko umuhango wo guhana isezerano n’umukunzi we wabaye kuri uyu wa kane tariki 19 Gashyantare 2021, ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati “Ndanezerewe cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y’ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam babarizwamo.

Sheikh Ndayisenga Ashraf witabiriye uyu muhango yaragije Imana urugo rwa Karim na Mushambokazi, anabasabira umugisha. Ati “Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mushambokazi yagiye ahashyirwa ‘story’ kuri konti ye ya Instagram ashima Shieh Ndayisenga wifatanyije nabo muri uyu muhango, ati “Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.”

Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’abarimo muhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n’abandi.

Icyo gihe Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi. Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.

Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda 2018 yasezeranye imbere y'amategeko

Mbonyumuvunyi Karim, umukunzi wa Mushambokazi ategereje kurahira yemeza kubana na Jordan

Mbonyumuvunyi Karim n'umukunzi we Mushambokazi bahanye isezerano ryo kubana akaramata

Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

Imyaka irasatira itatu, Mushambokazi ari mu rukundo na Karim

Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we basezeranye mu idini ya Islam







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND