RFL
Kigali

"Bruce Melodie arakunzwe cyane" Kevin Skaa agarutse mu muziki ashyira hanze 'Avec elle' nyuma y'umwaka adakora-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:18/02/2021 15:27
0


Umwe mu bahanga bari kuzamuka neza mu muziki uzwi nka Kevin Skaa nyuma y'umwaka atagaragara mu muziki yagarutse ahita ashyira hanze indirimbo ye yise 'Avec Elle' anatangaza ko zimwe mu mpamvu zatumaga atagaragara cyane ziri gukemuka, ubu akaba agiye gutanga indirimbo nyinshi kandi zimeze neza mu buryo buhoraho.



Mu kiganiro Kevin Skaa yagiranye na INYARWANDA TV yatangaje ko Covid-19 ndetse n'amikoro ari zo mpamvu zamuteye kugenda agatuza akamara umwaka wose adakora, ariko ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ye nshya yiyemeje gukorana imbaraga nyinshi mu muziki.  

Avuga ko iki ari cyo gihe kiza cyo gushyira hanze indirimbo nyinshi ku buryo asezeranya abakunzi b'umuziki by'umwihariko abafana be ko atazongera kujya kure y'umuziki. Asobanura ko impamvu akataje ari uko ibyamuzitiraga biri kugenda bikemuka.

Ikindi yatangaje ni uko imikoranire ye na Producer Made Beats igikomeje ndetse hakaba hari indirimbo nyinshi cyane bamaze gukora mu buryo bw'amajwi. Avuga ko igisigaye ari ukuzishyira mu mashusho ubundi akazigeza ku bo zagenewe.

KANDA HANO WUMVE AVEC ELLE YA KEVIN SKAA


Ubwo yabazwaga umuhanzi abona uri gukora neza cyane ubu, yagize ati: "Ni Bruce Melodie n'ubundi imihanda yose ahantu hose iyo uhanyuze uba wumva ari indirimbo za Bruce Melodie bari kumva". Mu busanzwe, Kevin Skaa akunda cyane Bruce Melodie kuko yigeze no gutangaza ko mbere ataratangira gukora umuziki we yajyaga asubiramo indirimbo ze yaba mu rugo cyangwa ku ishuri.

Avuga ko Bruce Melodie ari mu bantu bamutera imbaraga zo gukora umuziki neza kandi cyane. Kevin yabajijwe niba afite umukunzi ariko ntiyagira icyo abitangazaho. Kugeza ubu Kevin Skaa afite indirimbo (5) kandi zose ziganisha ku rukundo. Yavuze ko impamvu imutera kwandika akanaririmba cyane ku rukundo ari uko iyo agiye gukora indirimbo ari rwo rumuza hafi.

Amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya y'uyu musore yiganjemo urukundo rwinshi aho umusore aba abwira umukobwa ingano y'urukundo amukunda ndetse ikaba ari n'indirimbo yasohoye ku munsi w'abakundana uzwi nka St Valentin. Aragira ati "Icyampa kumureba kugeza umwuka wanjye ushizemo", humvikanamo kandi n'andi magambo menshi ataka umukobwa n'ubwiza bwe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEVIN SKAA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND