Kigali

Afite umwana w’imyaka 18, amurusha imyaka 8: Menya byinshi ku mukunzi mushya wa Harmonize Kajala Masanja

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/02/2021 10:53
1


Mu gihugu cya Tanzania inkuru iri guca ibintu ni iya Harmonize w'imyaka 30 y'amavuko n’umukunzi we mushya Kajala Masanja w'imyaka 38 y'amavuko ukina filime kuri ubu uri mu ntambara y'amagambo hagati ya Rayvanny na Hamisa Mobetto. Menya ibyo utari umuziho.



Kajala Masanja uzwi nka Kajala Frida ni we uri mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi kabuhariwe Harmonize akaba ariwe uyu musore yasimbuje umunyamideli Sarah Michelotti baherutse gutandukana.

Kajala Masanja urusha imyaka 8 Harmonize bakundana ni muntu ki?

Kajala Masanja wamenyekanye nka Kajala Frida yavutse ku itariki 2/01 mu 1983 avukira muri Tanzania. Afite imyaka 38 y'amavuko. Yakuze akunda gukina filime ndetse anakabya inzozi ze arizo kuba umukinnyi wa filime ukomeye.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Kajala Masanja yakinnye filime ye ya mbere yitwa Basilisa, nyuma muri 2012 yakinnye muyitwa Kijiji Cha Tambua Haki yahuriyemo na nyakwigendera Steven Kanumba. Iyi filme akaba ariyo yatumye amenyekana cyane.

Kajala Masanja nyuma yo gukinana filme na Steven Kanumba yakomeje kugaragaza ko uyu mwuga awushoboye maze akina mu yindi yitwa Jeraha la Moyo nayo ituma yongera kwigarurira imitima ya benshi bakunda filime.

Ugukina filime kwa Kajala Masanja kwamuhesheshe n’ibihembo bikomeye birimo icyitwa East Africa Television Awards (EATV). ibi byakomeje kumugira igikomerezwa mu gihugu cya Tanzania.

Kajala Masanja akaba yarakundanye cyera n’umwe mu batunganya umuziki witwa P Funk Majani ndetse baza kubyarana umwana w’umukobwa witwa Paula. Kajala amaze gutandukana na P Funk yahise ajya mu rukundo n’umukire witwa Faraji Chambo baza no gukora ubukwe gusa ntibyateye kabiri barashwana.

Urukundo wa Harmonize na Kajala Masanja

Mu minsi micye ishize ni bwo amakuru y'uko aba bombi bakundana yamenyekanye ubwo Harmonize yamurikaga umukunzi we mushya abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi ukomeye muri Africa y’uburasirazuba (East Africa) Harmonize akoresheje Instragram ye yashyizeho amafoto ari kumwe n’ikizungerezi gikina filime Kajala Masanja, anandikaho amagambo meza y’urukundo ndetse amusezeranya kuzamubera umwizerwa.

Kajala nawe ntiyatinze maze akoresha urukuta rwa Instagram ye yerekana amafoto ari kumwe na Harmonize anayakurikiza umutoma agaragariza ibyishimo n’ubwuzu afitiye Harmonize.

Ibi bikimara kujya hanze byatunguye benshi cyane kuko ntibari babizi ko aba bombi bari mu rukundo. Ikindi gisa nk'icyatunguye abantu ni ikinyuranyo cy’imyaka aba bombi barushanya dore ko Harmonize afite imyaka 30 naho Kajala Masanja afite imyaka 38 ndetse akaba afite n’umwana w’umukobwa Paulo ufite imyaka 18 y’amavuko.

Harmonize akaba yagaragaje uyu mukunzi we nyuma y’igihe amaze gushwana na Sarah Michelotti ukomoka muri Italy batandukanye nabi nyuma y'uko uyu muhanzi yahoraga amuca inyuma.

Intambara y’amagambo hagati ya Kajala Masanja na Ravyanny na Hamisa Mobetto

Ku cyumweru gishize Kajala Masanja yashinjije Hamisa Mobetto kujyana umukobwa we Paulo kumusindisha mu rugo rw’umuhanzi Rayvanny. Ibi bikaba byarabaye ubwo Hamisa Mobetto yajyanaga umukobwa wa Kajala Masanja gusangira nawe ibya saa sita.

Nk'uko Kajala yabitangaje yavuze ko Hamisa Mobetto yavanye n’umukobwa we Paula gusangira maze akamujyana mu rugo rw’icyamamare Rayvanny aho bamunywesheje inzoga agasinda ndetse bakamufata amashusho.

Nyamara Rayvanny ibi yarabihakanye ndetse na Hamisa Mobetto avuga ko atigeze ajyana Paulo kwa Rayvanny ahubwo ko uyu mwana yahijyanjye kugiti cye. Kajala Masanja kugeza ubu uvuga ko Hamisa Mobetto ariwe wajyanye umwana we kwa Rayvanny aho yanywereye ibisindisha.

Src:www.nationafrica.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay3 years ago
    Mbega amasura 🤣🤣🤣



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND