RFL
Kigali

Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/02/2021 9:50
0


Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball iherereye muri Tunisia aho iri kwitegura ijonjora ry’icyiciro cya Kabiri mu irushanwa nyafurika muri uyu mukino rihuza amakipe y'ibihugu (Afro-Basket 2021) yatsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49 mu mukino wa mbere wa gicuti.



Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, ubera kuri Mohammed Mzali Arena mu mujyi wa Monastir muri Tunisia.

U Rwanda rwatangiye nabi umukino rutsindwa agace ka mbere ku manota 25-7, aka kabiri karangira bakiri imbere kuri 38-22 mu gihe aka gatatu karangiye u Rwanda rutsinze amanota umunani gusa biba 30-58, mu gihe aka kane ari nako ka nyuma  rwatsinzwe 19 kuri 26 ya Misiri, bituma rutakaza umukino ku manota 49-84.

Umukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw’u Rwanda uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, aho ruhura na Maroc saa cyenda z’umugoroba ku masaha y’i Kigali (15h00).

Mu irushanwa nyir’izina, ikipe y’u Rwanda izatangirira kuri Mali tariki 17 Gashyantare, izakurikizeho Nigeria nyuma y’umunsi umwe mu gihe izasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki 19 Gashyantare 2021.

U Rwanda rwitwaye nabi mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Kigali Arena mu mpera z'umwaka ushize aho rwatsinzwe imikino yose itatu yo mu itsinda D ruherereyemo.

Abakinnyi batanu b’u Rwanda babanje mu kibuga:

Ntore Habimana

Kenny Gasana Hubert

Dieudonné Ndizeye Ndayisaba

Olivier Shyaka

Jean Paul Ndoli

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere wa gicuti na Misiri

Misiri yagaragaje urwego rwiza imbere y'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND