RFL
Kigali

Asobanuye byose kuri njye! Klopp utoza Liverpool mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umubyeyi akabura uko ajya kumushyingura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2021 19:10
0


Umutoza w'ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yagaragaje agahinda kenshi, nyuma yuko nyina umubyara witwa Elisabeth Yitabye Imana ku myaka 81, akabura uko ajya kumushyingura kubera icyorezo cya COVID-19.



Imihango yose yo guherekeza uyu mubyeyi watabarutse igomba kubera mu Budage ku ivuko, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, byatumye uyu mutoza utamerewe neza muri Liverpool muri iki gihe, atitabira imihango yo kumuherekeza.

Iyi nkuru y'urupfu rw'umubyeyi we, Klopp w'imyaka 53 y'amavuko yayihishuye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Schwarzwalder Bote cyo mu Budage.

Yagize ati “Asobanuye byose kuri njyewe.Yari umubyeyi mwiza muri buri kimwe cyose ku isi.Nk’umukiristo,nizeye ko ubu ari mu mwanya mwiza.

"Impamvu ntagiye kumushyingura n’ukubera ibihe bibi Isi irimo.Ubwo ibintu bizaba byabaye byiza tuzategura uburyo bwiza bwo kumwibuka”.

Uyu niwe mubyeyi wenyine Klopp yari asigaranye kuko se Norbert yatabarutse mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 66 azize uburwayi.

Mu myaka yashize,Jurgen yatangaje ko nta kintu cyamubabaje nko kuba se yarapfuye atamubonye atoza kuko yapfuye uyu mutoza wa Liverpool abura amezi 4 ngo atangire akazi.

Elizabeth watabarutse kuwa 19 Mutarama 2021, yagize uruhare runini mu gufasha Klopp kuzamuka mu mwuga w'ubutoza yaba muri Borussia Dortmund na FSV Mainz 05.

Ubudage bwahagaritse ingendo zose z’abantu bava mu Bwongereza mu rwego rwo gukumira Covid-19 y’ubundi bwoko yahagaragaye.

Jurgen Klopp aheruka yaherukaga guhura n’umubyeyi we mu mwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 80.

Klopp yababajwe no kubura umubyeyi we akanabura uko ajya kumushyingura

Klopp ntamerewe neza muri iyi minsi muri Liverpool





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND