RFL
Kigali

Afro-Basket 2021: U Rwanda rugiye guhangana n'Abarabu mu ya gicuti

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2021 9:36
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'amakipe y'Abarabu mu rwego rwo kwitegura neza ijonjora rya Kabiri mu mikino nyafurika ya Afro-Basket rizabera muri Tuniziya.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, izahaguruka i Kigali Kuwa 11 Gashyantare 2021, ikazakina imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Tunisia tariki ya 14 ndetse n’uwa Misiri uzakinwa tariki 15 Gashyantare 2021.

U Rwanda ruri kwitegura imikino yo mu itsinda rya kane (D) rimwe n’amakipe arimo Sudani y'Epfo, Mali ndetse na Nigeria izabera i Monastir muri Tunisia hagati ya tariki 17-21 Gashyantare 2021.

Muri iri tsinda u Rwanda ruzabanza gukina na Mali tariki ya 17, umukino wa kabiri ruhure na Nigeria tariki ya 18, rusoreze kuri Sudani y’Epfo tariki ya 19 Gashyantare 2021.

Mu mikino y’ijonjora ribanza yabereye i Kigali, kuva tariki 25-29 Ugushyingo 2020, ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino itatu yose yakinnye bituma isoza ku mwanya wa nyuma 4, n’amanota 3, inyuma ya Mali ya 3 n’amanota 4, Sudani y’Epfo ya Kabiri n’amanota 5, ndetse na Nigeria yabaye iya mbere n’amanota 6.

Biteganyijwe ko imikino ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugera tariki 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

Abakinnyi 14 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu:

Bugingo Hubert Kabare, Hagumintwari Steven, Kami Kabange, Kaje Elie, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal ‘Kaceka’, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Ntwari Marius Tresor, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier, Axel Mpoyo, Ntore Habimana na Sano Gasana.

U Rwanda rukomeje kwitegura imikino y'ijonjora rya kabiri muri Afro Basket

Henry Muinuka niwe uri gutoza ikipe y'igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND