RFL
Kigali

Salomon Nirisarike watandukanye na FC Pyunik ashobora kongera kwisanga muri shampiyona y'u Bubiligi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2021 20:18
0


Myugariro w'umunyarwanda, Salomon Nirisarike wamaze gutandukana n'ikipe ya FC Pyunik yo muri Arnenia yari amazemo umwaka umwe, arabarizwa mu Bubiligi aho bivugwa ko hari amakipe amwifuza ashobora gukinira arimo Royal Antwerp na FC Tubize yakiniye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare 2021, nibwo ikipe ya FC Pyunik ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo, yatangaje ko yamaze gutandukana na Salomon Nirisarike, ndetse banamwifuriza amahirwe aho azakomereza.

Gusa nubwo iyi kipe yabitangaje none, uyu mukinnyi we yari yarabwiwe ko atagikenewe muri iyi kipe ndetse banasesa amasezerano, azinga utwe asubira mu Bubiligi ahari umuryango we, ariko akaba yaranagiye kuvugana n'amakipe atandukanye kugira ngo nibumvikana asinye atangire kubakinira.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko mu makipe ari kwifuza uyu myugariro, arimo Royal Antwerp na FC Tubize yigeze gukinira mu myaka yatambutse, amahirwe menshi ni uko ashobora kugira imwe asubiramo.

Salomon yageze muri FC Pyunik Nzeri 2019 aho yari yasinye imyaka itatu ariko bitewe nuko batashimye umusaruro yatanze mu gihe yari ahamaze bakaba bahisemo gutandukana k'ubwumvikane.

Uyu myugariro wakiniye Amavubi kuva mu 2012 ntabwo yahiriwe n’imyaka irindwi ishize kuko amakipe atatu yo mu Bubiligi yakiniye; Royal Antwerp, Sint-Truidense na AFC Tubize yagiye amanuka mu byiciro byo hasi.

FC Pyunik yasezeye kuri Salomon inamwifuriza amahirwe masa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND