Uretse kwegukana igikombe cya CHAN 2020, abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Maroc nibo bihariye ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza ndetse inagaragaramo umubare mwinshi muri 11 beza baranze iri rushanwa.
Nyuma yo gusoza irushanwa rya CHAN 2020 ryaberaga muri Cameroun ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021 Maroc yegukanye igikombe, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF' yatanze ibihembo ku bakinnyi b'indashyikirwa, ndetse inatangaza 11 bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa ryose.
Abakinnyi 11 b'irushanwa bavuye mu bihugu bitatu byasoje imbere, aho Maroc yegukanye igikombe ifitemo abakinnyi 5, na 4 ba Mali, mu gihe Guinea yasoje ku mwanya wa gatatu ifitemo babiri.
Mu bindi bihembo byatanzwe, harimo ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo bigaragaje kurusha abandi, aho n’ubundi ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye iki gikombe yongeye kubyiharira byose.
Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Soufiane Rahimi
Uwatsinze ibitego byinshi: Soufiane Rahimi
Umunyezamu mwiza w’irushanwa: Anas Zniti
Abakinnyi 11 beza b’irushanwa:
Djigui Diarra (Mali) - Issaka Samake (Mali) – Yacouba Doumbia (Mali) – Abdelmounaim Boutouil (Maroc) – Hamza El Moussaoui (Maroc) –Yahya Jabrane (Maroc) – Sadio Kanoute (Mali) – Yakhouba Gnagna Barry (Guinée) – Morlaye Sylla (Guinée) – Soufiane Rahimi (Maroc) – Ayoub El Kaabi (Maroc)
Soufiane Rahimi wasoje atsinze ibitego byinshi kurusha abandi, niwe wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa
Anas Zniti niwe wabaye umunyezamu mwiza w'irushanwa
Maroc yegukanye igikombe yagize abakinnyi benshi muri 11 beza baranze irushanwa
TANGA IGITECYEREZO