RFL
Kigali

CHAN 2020: Maroc yihariye ibihembo! Menya Abakinnyi 11 beza b'irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2021 15:01
0


Uretse kwegukana igikombe cya CHAN 2020, abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Maroc nibo bihariye ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza ndetse inagaragaramo umubare mwinshi muri 11 beza baranze iri rushanwa.



Nyuma yo gusoza irushanwa rya CHAN 2020 ryaberaga muri Cameroun ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021 Maroc yegukanye igikombe, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF' yatanze ibihembo ku bakinnyi b'indashyikirwa, ndetse inatangaza 11 bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa ryose.

Abakinnyi 11 b'irushanwa bavuye mu bihugu bitatu byasoje imbere, aho Maroc yegukanye igikombe ifitemo abakinnyi 5, na 4 ba Mali, mu gihe Guinea yasoje ku mwanya wa gatatu ifitemo babiri.

Mu bindi bihembo byatanzwe, harimo ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo bigaragaje kurusha abandi, aho n’ubundi ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye iki gikombe yongeye kubyiharira byose.

Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Soufiane Rahimi

Uwatsinze ibitego byinshi: Soufiane Rahimi

Umunyezamu mwiza w’irushanwa: Anas Zniti

Abakinnyi 11 beza b’irushanwa:

Djigui Diarra (Mali) - Issaka Samake (Mali) – Yacouba Doumbia (Mali) – Abdelmounaim Boutouil (Maroc) – Hamza El Moussaoui (Maroc) –Yahya Jabrane (Maroc) –  Sadio Kanoute (Mali) – Yakhouba Gnagna Barry (Guinée) –  Morlaye Sylla (Guinée) – Soufiane Rahimi (Maroc) – Ayoub El Kaabi (Maroc)

Soufiane Rahimi wasoje atsinze ibitego byinshi kurusha abandi, niwe wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa

Anas Zniti niwe wabaye umunyezamu mwiza w'irushanwa

Maroc yegukanye igikombe yagize abakinnyi benshi muri 11 beza baranze irushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND