RFL
Kigali

Aryoha asubiwemo! Udushya 10 twaranze urugendo rw'Amavubi rw'iminsi 20 muri CHAN 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2021 17:08
0


Ntabwo buri rugendo ruhira bose, kimwe n'uko bamwe bashobora kurusohoza abandi bagasigara nzira, byose bibaho ku mpamvu, zaba zibaturutseho cyangwa zibagwiririye batazi imvo yazo, ariko byose bisobanurwa n'ubutumwa busohoye uko bwaba busa kose.



Mu gitondo cya kare cya tariki ya 13 Mutarama 2021, nibwo itsinda ry'abantu 53 barimo abakinnyi 30 batsimburiye ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe berekeza i Douala, bajyanye ubutumwa bw'igihugu, aho bari bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020.

Mu minsi 20 bamaze muri iki gihugu giherereye muri Afurika yo hagati, baranzwe na byinshi bitandukanye ndetse harimo n'ibitangaje, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. N'ubwo intego yari yajyanye Amavubi muri Cameroun batayigezeho 100%, bakoze ibishoboka byose bagarukira muri 1/4 nyuma yo gusezererwa na Guinea ibatsinze 1-0.

Muri iyi nkuru twasubije amaso inyuma, dukusanya udushya 10 twaranze urugendo rwa Amavubi rw'iminsi 20 muri CHAN 2020, kuva ahagurutse i Kigali tariki ya 13 Mutarama kugeza agarutse tariki ya 03 Gashyantare 2021.

10. Imyambaro ya Made in Rwanda Amavubi yagiye muri Cameroun yambaye yavugishije benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Amavubi yabaye Amavubi! Aya magambo wayasangaga ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banyuzagamo bagatebya bati 'iyi korali iserutse yambaye neza', hari n'abagize bati 'Nimudatwara igikombe buri mukinnyi bazamwishyuze iyo myenda mwambaye'.

Gusa ariko hari n'abashimye uko ikipe y'igihugu yaserutse muri Cameroun yambaye, kuko uwambaye neza agaragara neza. Uyu mwambaro Amavubi yaserukanye wakozwe n'uruganda rumaze kwandika izina rikomeye mu gukora imyenda myiza kandi ikorewe iwacu i Rwanda rwa Moshions.

9. Abakinnyi bategetswe kogoshwa barabyanga


Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bageze i Douala muri Cameroun, uwari wagiye ayoboye Delegasiyo y'ikipe y'igihugu, Madame Kankindi Anne-Lise usanzwe uyobora Komisiyo y’Umutungo muri FERWAFA, yategetse ko abakinnyi bose bagomba kogoshwa, maze barabyanga.

Uwahereweho ni Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati wabwiwe kogoshwa arabahakanira ababwira ko atabikozwa kuko umusatsi n'umupira mu kibuga ntaho bihurira. Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yasabye abari bayoboye delegasiyo ko iby'abakinnyi babimuharira akaza kuganira nabo biherereye, birangira nta mukinnyi wogoshwe.

8. Impanuro za Perezida Kagame mbere ya buri mukino


Mbere ya buri mukino ikipe y'igihugu Amavubi yajyaga gukina, abakinnyi ndetse n'abatoza babanzaga kuganira na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, akabagezaho ubutumwa Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yabageneye, ahanini bwabaga bwuzuyemo impanuro zo kwitanga no gukinana ubushake baharanira ishema ry'igihugu. Izi mpanuro bazigendeyeho, zibafasha kwitwara neza muri CHAN 2020 aho bageze muri 1/4 cy'iri rushanwa.

7. Kwambara umwambaro udahuje nimero mu mukino


Mu mukino wa kabiri wo mu matsinda Amavubi yaguye miswi na Maroc 0-0, hagaragaye ikosa ryashoboraga gutuma u Rwanda rufatirwa ibihano, nyuma y'uko Ngendayimana Eric akinnye iminota 15 y'umukino yambaye nimero zibusanye.

Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbuye Kalisa Rachid wagaragaraga ko afite akabazo, Eric yinjiye yambaye nimero 25 ku mupira mu gihe ikabutura yari yanditseho nimero 24.

Iri kosa ryagaragaye ku ikipe y'igihugu ku mukino wa Maroc, ryavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ikibazo cyabaye kugira ngo umukinnyi w'ikipe y'igihugu abure umwambaro wo gukinana, abandi banenga FERWAFA bayishinja uburangare. Kugeza ubu ntacyo FERWAFA ndetse n'Amavubi baratangaza kuri iri kosa.

6. Amavubi yakuye abantu mu bwigunge ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy'irushanwa


Mu minsi 20 Amavubi yamaze muri Cameroun, byabaga ari ibirori ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, aho wasangaga nta kindi baganiraho uretse Amavubi.

Hari ingingo zimwe na zimwe zabaye ibitaramo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku Amavubi, aho wasangaga ibitekerezo ari byinshi byaba ibinenga, ibisekeje ndetse n'ibyubaka, harimo imyambaro ya Made in Rwanda bagiye muri Cameroun bambaye, gukinana umwambaro udahuje nimero ndetse n'intsinzi y'Amavubi kuri Togo yatumwe akomeza muri 1/4.

5. Ijoro ridasanzwe Amavubi agera muri 1/4 nyuma yo gutsinda Togo


Ijoro rijigije mu masaha ya Saa tatu, ubwo Amavubi yari amaze gukora ibyo yasabwaga, agatsinda Togo ibitego 3-2 byayahesheje itike ya 1/4 cya CHAN 2020, byahinduye isura mu mujyi wa Kigali, icyari 'Guma mu rugo' bamwe bagishyira ku ruhande, Kigali yari icecetse yongera kuvugiramo ibirumbeti n'akaruru ndetse bamwe banacinya umudiho.

Akaruru karengana, imbyino zisubiramo amazina y'abakinnyi b'Amavubi barimo Jacques, Kwizera, Niyonzima na Sugira nizo zumvikanye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali, byaherekezwaga n'amashyi menshi, abikiriza y'abari hamwe n'abatari hamwe bataka ubutwari Amavubi.

Kuba umujyi wa Kigali wari muri guma mu rugo, ntacyo byahungabanyije ku byishimo by'abakunzi b'Amavubi banze guhisha amarangamutima yabo nyuma y'uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2, maze birara mu mihanda ya za Nyamirambo n'ahandi, barabyina karahava.

N'ubwo ingoma zavugirizwaga mu ngo zabo izindi zivugira mu mihanda, ntibyabujije kujyanirana injyana ndetse n'indirimbo z'abakunzi b'amavubi. Benshi ku mbuga nkoranyambaga badakurikira cyane iby'umupira, bumvise akaruru mu ijoro, abantu bishimye barandika bati, 'Ese ko mbona byashyushye guma mu rugo yarangiye'?

4. Sugira yabaye Sugira! Bamwe banamwemereye ibikomeye


Nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu avuye ku ntebe y'abasimbura ku mukino wa Togo bigatuma Amavubi abona itike ya 1/4 muri iri rushanwa, Sugira yabaye Sugira, aririmbwa ahantu hose, hatangira gusohoka ibishushanyo by'amakaye ariho ndetse hari n'umuhanzikazi wamusabye ko yamutera inda.

Mu kumvikanisha cyane ibyishimo abafana batewe na Sugira, hari nk'uwavuze ngo Sugira Ernest akwiye guhabwa KCC, undi avuga ko uyu mukinnyi ahawe byose birimo na RwandAir. Tom Close yanditse ko Togo 'bayitogosheje', Dj Pius asetsa abantu avuga ko Sugira ngo benshi bakunze kumwita Dj Pius, hari n'abavuze ngo ubu noneho bakwemera kurara muri Stade babyina intsinzi.

3. Gushwana kwa Delegasiyo y'ikipe y'igihugu n'itangazamakuru muri Cameroun

Bamwe mu banyamakuru bari bajyanye n'Amavubi muri Cameroun

Kankindi wagiye ayoboye Delegasiyo y'ikipe y'igihugu muri CHAN 2021

Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yari iri mu irushanwa rya CHAN rikomeje kubera muri Cameroun, abanyamakuru bajyanye n’iyi kipe ntibigeze boroherwa n'urugendo kuko bashwaniye ku karubanda na Madamu Kankindi Anne-Lise wagiye ayoboye Delegasiyo y’u Rwanda muri Cameroun, wababijije icyuya ndetse akanabangamira akazi kabo mu gihe bahamaze nk'uko babyitangiramo ubuhamya.

Umwe muri abo banyamakuru witwa Imfurayacu ukorera B&B FM Umwezi, yavuze ko abanyamakuru barebwe nabi ubwo batangazaga ko imodoka yatwaye Amavubi mu myitozo ya mbere muri Cameroun, yapfuye, igatinda kubasubiza kuri hoteli kandi nyamara ibyo nta we byakagizeho ikibazo ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu kuko byari mu nshingano z’abateguye irushanwa.

Hajemo gushwana byeruye hagati y'izi mpande zombi ndetse Abanyamakuru babuzwa kwitabira imyitozo y'Amavubi ndetse bangirwa no kugera kuri Hoteli ikipe y'igihugu yari icumbitsemo. Icyakora kugeza uyu munsi ntacyo Kankindi aratangaza kuri ibi ashinjwa.

2. Mory Kanté wavunnye Jacques Tuyisenge yamusanze mu rwambariro amusaba imbabazi


Nyuma y'umukino wa 1/4 Guinea yatsinzemo Amavubi 1-0, Umunya-Guinea Mory Kanté wavunnye Jacques Tuyisenge mu gice cya mbere cy'umukino bigatuma anasohoka mu kibuga, yamusanze mu rwambariro amusaba imbabazi amubwira ko ikosa yamukoreye ryamugwiririye atari byo yari yateguye, ndetse abakinnyi bombi bifotoranya bari kumwe nk'ikimenyetso cy'uko yamuhaye imbabazi.

1. Umunyamakuru n'umuganga basizwe n'Amavubi muri Cameroun bafatirwa na Hotel kubera umwenda

Imfurayacu ukorera B&B FM yavuze uburyo ubwo yari arwaye Malaria i Douala yasigaye muri hoteli ari kumwe n’umuganga w’Amavubi, Dr Higiro babuze amafaranga yo kwishyura, ariko ku bw’amahire bakagobokwa n’umwe mu Banyarwanda baba muri Cameroun bahujwe n’umwe mu nshuti ze biganye mu mashuri yisumbuye, nyuma yo gusigwa na Delegasiyo y'Amavubi yari yuriye indege yaje i Kigali.

Yagize ati “Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo (FERWAFA) bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y’iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?”

“Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba uri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi”.

Umuyobozi wa B&B FM- Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu, yavuze ko yaganiriye n’umuganga wavuraga Imfurayacu, akamubwira ko yari afite umuriro wa dogere celcius 42, ariko bari bagishaka uburyo bamufasha kumera neza kuko yari arembye cyane. Yagize ati “Naramubajije nti ese uwo muntu yashobora kwinjira mu ndege agataha? Yaransubije ngo byaba ari ukwiyahura”.


Amavubi yatanze ibyishimo ku banyarwanda kugeza aho umusore umwe ajya kwishimira intsinzi akenyeye isume






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND