RFL
Kigali

Yaje i Kigali atorotse iwabo abanza gukora akazi ko mu rugo ubu ni umuhanzikazi ukomeye-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:5/02/2021 12:51
2


Niyomfura Claudette uzwi nka Zuena mu muziki nyaRwanda avuga ko inkuru ye itandukanye n'izindi nkuru z'abandi bahanzi kuko kugira ngo agere aho ari uyu munsi byamutwaye imbaraga nyinshi yaba mu kazi yagiye akora ndetse n'uko yabaga abayeho muri icyo gihe. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yatubwiye ubuzima bwe bwa nyabwo.



Claudette cyangwa Zuena ni umwana wavutse ari umwe kuri se ndetse na nyina akaba avuka mu ntara y'Iburasirazuba ahazwi nko mu Mutara mu karere ka Gatsibo. Ni imfubyi ku babyeyi be bose akaba yararezwe na nyirakuru we ubyara nyina. 

Akazi akora kugeza ubu ni umuhinzi ngo dore ko ari byo yabyirutse akora n'ubundi aho ahinga akabona amafaranga ahagije yo gushora mu muziki we. Ariko nanone nyuma yo guhinga afata umuziki nk'akazi ke ka kabiri. Avugako kubera impamvu z'ubuzima atigeze abasha kwiga ngo arangize amashuri yisumbuye.


Uretse ako kazi kandi akora mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv uyu mukobwa yavuze ko akora no muri hotel. Kugeza ubu ni umukobwa ubayeho neza ariko ntabwo byapfuye kuza kuko bwa mbere yinjira mu mujyi wa Kigali yaje atorotse iwabo ndetse bamara igihe kingana n'umwaka bamushaka baramubuze nk'uko yabidutangarije.

Muri icyo gihe akigera i Kigali akaba yarakoraga akazi ko mu rugo aza kukavamo ajya gukora mu kabari ariko ntiyahatinda. Avuga ko kubera imico yaho atari amenyereye kutanywa inzoga ari bimwe mu bintu byatumye ataramba mu kazi ko gukora mu kabari. Nyuma yaho yagiye gukora muri hotel akazi n'ubu agikora agafatanyije n'umuziki ndetse no guhinga akazi avuga ko akunda cyane kurusha n'akandi kose akora. 


Zuena kandi yakomeje avuga ko abirirwa bavuga ko afitanye ikibazo n'umuhanzikazi uzwi nka Gaga babeshya kuko nta kibazo bafitanye hagati yabo nkuko abihamya. Anavuga ko kuba Gaga yaramwihakanye mu kiganiro kuri televiziyo kandi barasangiyeho banaziranye, bitaba intandaro yo kugirana ikibazo cyane cyane ko nta byinshi bahuriyeho.

Ikindi kandi Zuena yatangaje, ni uko ashimishwa n'iterambere rya Gaga kuko ari umuhanzikazi mugenzi we kandi ukora ibintu byiza ariko anamwibutsa ko n'adakomeza gukoresha imbaraga nyinshi bizarangira amuciyeho kuko nawe aticaye ubusa.


Zuena yavuze ko intego ye mu muziki ari ukudacika intege, gukora cyane akagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga ndetse avuga ko azakomeza gukora muzika uko byagenda kose cyane cyane ko abikora abikunze. 


Zuena yiyemeje gukorana imbaraga nyinshi umuziki we

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA ZUENA


REBA HANO INDIRIMBO 'C'EST BON' YA ZUENA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro Charlotte3 years ago
    Komeza utere imbere turagushyinjyikiye
  • Eliza3 years ago
    Hhhhhhhh 😃😃🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 Ndasetse njyahasi ngakazi komurugo





Inyarwanda BACKGROUND