RFL
Kigali

Mbere yo guhura na Togo, Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abakinnyi b'Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 16:47
0


Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki bagaseruka mu kibuga mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri bahanganye na Togo mu mukino wa nyuma mu itsinda C, ufite urufunguzo rwa 1/4 ku Mavubi, Abakinnyi b'ikipe y'igihugu bongeye guhabwa impanuro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.



Mbere y'uko Amavubi acakirana n'ikipe y'igihugu ya Togo kuri uyu wa Kabiri saa Tatu z'ijoro mu mujyi wa Limbe, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n'abakinnyi ndetse n'abatoza hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, abasaba guhesha ishema u Rwanda ndetse anabagezaho ubutumwa Perezida Paul Kagame yabageneye kuri uyu mukino.

Yagize ati “Intsinzi bana b’u Rwanda! Turashimira cyane umwanya n’impanuro Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yahaye Amavubi Stars! Na bo biteguye guhindura amateka!”

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abakinnyi b’Amavubi mu byo basabwe n’Umukuru w’Igihugu harimo gukinana imbaraga bashyize hamwe, gukinana ubuhanga, gushaka ibitego no guhesha ishema u Rwanda.

Mbere yo guhura na Maroc ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bakanganya, nabwo abakinnyi b’Amavubi bari bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Amavubi arajya mu kibuga afite amahitamo amwe gusa yo gutsinda Togo, agakomeza muri 1/4, mu gihe yanganya cyangwa agatsindwa arahita asezererwa.

Uretse Nsabimana Eric Zidane na Iradukunda Bertrand bafite ibibazo by'imvune, abandi bakinnyi bose bariteguye kandi bameze neza.

Uyu mukino urabera kuri Stade de Limbé guhera saa tatu z’ijoro. Ku rundi ruhande ariko, Uganda na Maroc nazo zizaba zisobanura ngo zishakemo ugomba gukomeza hagati yazo kuri Stade de la Réunification i Douala.

Iri tsinda rya C riyobowe na Maroc ifite amanota ane, igakurikirwa na Togo ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n'amanota abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe. Buri kipe iracyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/4 bitewe n'uko aza kwitwara mu mukino wa nyuma muri iri tsinda.

Hifashishijwe ikoranabuhanga Minisitiri Munyangaju yahaye Abakinnyi b'Amavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame

Abakinnyi b'Amavubi biteguye kwitanga batiziganye ku mukino wa Togo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND