Kigali

CHAN 2020: Amavubi yerekeje ahazakinirwa umukino wa nyuma mu Itsinda ahejekejwe n'ingabo za Cameroun

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2021 16:50
1


Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2020, ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yahagurutse i Douala yerekeza i Limbe ahazabera umukino wa nyuma mu itsinda C, ku wa kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 26, ikaba yagiye igaragiwe n'ingabo za Cameroun ziyicungiye umutekano.



Bitewe n’uko imikino isoza amatsinda itangira kuri iki cyumweru, izajya ibera ku masaha amwe, u Rwanda na Togo bizakinira mu Mujyi wa Limbe kuwa Kabiri mu gihe Uganda na Maroc bizaguma i Douala kuri Stade de la Réunification.

Amavubi yari amaze iminsi aherereye mu mu mujyi wa Douala aho bakiniraga imikino yabo kuri Stade de la Réunification ya Douala, bakaba barahanganyirje imikino ya mbere ubusa ku busa harimo uwa Uganda ndetse n’uwa Maroc.

Ni urugendo rwamaze isaha imwe gusa kugira ngo Amavubi asesekare mu mujyi wa Limbe, bakaba bari bacungiwe umutekano n'ingabo za Cameroun kubera ko muri aka gace habarizwa imitwe igera kuri 30 yitwaje intwaro, iharanira ko aka gace kavuga ururimi rw’Icyongereza kigenga.

ntabwo u Rwanda rwagiye rwonyine kuko rwajyanye na Togo bazakina ku wa kabiri tariki ya 26 Mutarama.

Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri mu itsinda C riyobowe na Maroc ifite amanota ane, hagakurikira Togo ifite amanota atatu, mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe gusa.

U Rwanda rurasabwa gutsinda Togo ku mukino wo ku wa kabiri kugira ngo rukomeze mu mikino ya 1/4, kunganya cyangwa gutsindwa kuri uyu mukino bizatuma Amavubi ahita asezererwa.

Abakinnyi b'Amavubi berekeje mu mujyi wa Limbe

Niyonzima Olivier yurira Bus yabajyanye i Limbe

Muhadjiri umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri iri rushanwa

Fitina Ombolenga wahembwe nk'umukinnyi w'umukino bakina na Uganda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Naason byose3 years ago
    Amavubi azatsinda Nabyo gusezererwa Thanks



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND