RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdoul yongeye gusinyira ikipe y'Iburayi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/01/2021 11:52
0


Myugariro wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdoul yamaze kwerekeza muri FC Shkupi yo mu gihugu cya Macedonia, nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Rwatubyaye Abdoul wakiniye ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports yari amaze iminsi ashoje amasezerano mu kipe ya SuitchBacks yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakaba hari amakuru yamutwaraga mu ikipe zo muri Portugal, ndetse n'amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda. 

FC Shkupi, Rwatubyaye yasinyiye, yashinzwe mu 2012 ariko ikunze kugaragara mu makipe ya mbere dore ubu iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona igeze ku munsi wa 18.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND