Mu mukino wa kabiri Amavubi yaguye miswi na Maroc 0-0 muri CHAN 2020, hagaragaye ikosa rishobora gutuma u Rwanda rucibwa amande, nyuma y'uko Ngendayimana Eric akinnye iminota 15 y'umukino yambaye nimero zibusanye.
Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbuye Kalisa Rachid wagaragaraga ko afite akabazo, Eric yinjiye yambaye nimero 25 ku mupira mu gihe ikabutura yari yanditseho nimero 24.
Iri ni ikosa rihanwa na zimwe mu ngingo ziri mu mategeko y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' aho u Rwanda rushobora kuzacibwa amande ari hejuru y'ibihumbi 600 Frw.
Iri kosa ryagaragaye ku ikipe y'igihugu ku mukino wa Maroc, ryavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ikibazo cyabaye kugira ngo umukinnyi w'ikipe y'igihugu abure umwambaro wo gukinana, abandi banenga FERWAFA bayishinja uburangare. Kugeza ubu ntacyo FERWAFA ndetse n'Amavubi baratangaza kuri iri kosa.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda C ruherereyemo muri iri rushanwa n'amanota abiri, nyuma yo kunganya imikino ibiri ya Uganda na Maroc. Umukino wa gatatu muri iri tsinda ari nawo wa nyuma niwo uzatanga itike ya 1/4 ku Amavubi nibawutsinda, mu gihe bazasezererwa nibawunganya cyangwa bakawutsindwa.
Ntabwo imyenda ya Ngendahimana Eric ihuje nimero
Eric yakinnye iminota 15 yambaye nimero zidasa
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0
TANGA IGITECYEREZO