RFL
Kigali

Ishyaka rya Bobi Wine ryegukanye imyanya 41 irya Museveni riviramo aho mu kuyobora Umujyi wa Kampala

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/01/2021 15:33
0


NUP ni ishyaka rya Bobi Wine ryegukanye imyaka 41 muri 44 yo kuyobora umujyi wa Kampala ariko ishyaka NRM rya Perezida Museveni ryo ryabuze umwanya n’umwe.



The standardmedia.co.ke yanditse ko ishyaka rya Museveni rimaze kurambirana mu butegetsi bwa Kampala bikaba byarashimangiwe n’imyanya ryabuze aho nta n'umwe ryabonye mu gutegeka umurwa mukuru wa Kampala unafatwa nk’igicumbi cya politiki y’icyo gihugu. 

Ni ubwa mbere mu mateka ishyaka riri ku butegetsi ribuze umwanya n'umwe mu ndetse na Democratic Party (DP) nayo yatahiye aho mu matora yo kuyobora Kampala. Imyanya yindi yegukanywe na Kizza Besigye uyobora FDC (Forum for Democratic Change).

Jose Chameleone w’imyaka 42 akaba yahigitswe na Erias Lukwago wari uhagarariye ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) wari usanzwe uyobora uyu Mujyi. Erias Lukwago wari umaze imyaka 10 ayobora uyu Mujyi yongeye kuwisubiza n’amajwi i 194 592.

Lukwago yakurikiwe na Nabillah Naggayi Sempala uhagarariye National Unit Platform (NUP), n’amajwi 60 082. Umuhanzi Daniel Kazibwe [Ragga Dee] wo mu ishyaka NRM yabaye uwa gatatu aho yagize amajwi 23,388 mu gihe Jose Chameleone wari uhatanye nk’umukandida wigenga we yagize amajwi 12,212.


Chameleone yakurikiwe na Charles Senkubuge wagize amajwi 2,355, Kawooya Innocent wagize 762, Micheal Evans Mugabi wagize 522, Eddie Kibalama wagize 490, Yakubu Musaazi wagize 478, Isaac Sendagire wagize 386 na Ben Lule wegukanye amajwi 325.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND