RFL
Kigali

Zayn Malik wahoze muri One Direction n’umukunzi we Gigi Hadid bahishuye izina ry’umwana wabo nyuma y’amezi ane avutse

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2021 13:10
0


Umuhanzi Zayn Malik wamamaye cyane ubwo yabaga mu itsinda rya One Direction kuri ubu usigaye ukora umuziko ku giti cye, hashize amezi ane we n’umukunzi we Gigi Hadid bibarutse umwana w’umukobwa, gusa bari bataratangaza izina rye.



Mu masaha macye ashize ni bwo umunyamideli kabuhariwe akaba n’umukunzi wa Zayn Malik witwa Gigi Hadid yatangarije abafana be ndetse n'ab'uyu muhanzi izina bise umukobwa wabo bibarutse mu kwezi kwa cyenda ku mwaka ushije.

Gigi Hadid abinyujije ku rukuta rwa Instagram yatangaje ko umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we Zayn Malik  bamwise izina rya ‘Khai’. Uretse kuba yahishuye iri zina yahise anahindura ibimuranga kuri uru rubuga maze yandikaho ‘Khai’s mom’.

Bidatinze Zayn Malik nawe yahise yerekana ifoto igaragaza 'Tattoo' aherutse gushyira ku mubiri yanditseho izina ry’umwana we Khai, gusa aryandika mu rurimi rw’icyarabu. 

Iyi couple imaze imyaka 6 ikundana itangaje izina ry’umukobwa wabo nyuma y'uko uyu munyamideli Gigi Hadid yari aherutse gutangaza ko umwana wabo bataramwita izina, gusa bamuhaye akazina ka kabyiniriro ka Dorothea.


Uyu mwana wabo bise Khai yavutse ku itariki 23/09/2020 amakuru avuga ku ivuka rye yatangajwe bwa mbere na Zayn Malik ubwo yashyiraga ifoto kuri Instagram yerekana intoki z’umwana zifashe ku kuboko kwa Se maze yandikaho ko umwana wabo w’umukobwa yavutse.

Iyi couple yibarutse uyu mwana imaze imyaka 6 ikundana dore ko aba bombi byatangiwe kuvugwa ko bakundana mu mwaka wa 2015 maze bakabyemeza ubwo Zayn Malik yasohoraga amashusho y’indirimbo yise Pillow Talk arimo umukunzi we Gigi Hadid.

Src:www,hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND