RFL
Kigali

CHAN 2020: Nsabimana Eric Zidane yavuye mu ikipe yitegura umukino wa Morocco kubera imvune

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2021 22:35
0


Umuganga w'ikipe y'igihugu Amavubi, Rutamu Patrick, yatangaje ko Nsabimana Eric uzwi nka Zidane agiye kumara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga kubera imvune yagize mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021.



Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ndetse no mu Mavubi, agiye kumara hanze y'ikibuga hagati y'iminsi 10-14 nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Bivuze ko Zidane atazagaragara ku mukino wa kabiri wo mu itsinda, u Rwanda ruzakina na Morocco ku wa gatanu w'iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2021.

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye na Uganda ku wa mbere tariki ya 18, wari n'uwambere mu itsinda C ibi bihugu biherereyemo, Zidane yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Kalisa Rashid wari umaze kugira akabazo.

Zidane yitwaye neza mu minota 27 yakinnye, dore ko nta gitego Amavubi yatsinzwe cyangwa ngo agire ikosa akora mu mukino ryari guteza ibibazo ikipe y'igihugu.

Birashoboka ko imikino yo mu matsinda izarangira nta mukino Zidane yongeye gukina, cyangwa akazakira vuba akagaragara ku mukino wa  nyuma muri iri tsinda wa Togo, uzaba tariki ya 26 uku kwezi.

U Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda C ruherereyemo, riyobowe na Morocco ifite amanota atatu, u Rwanda na Uganda bagakurikira n'inota rimwe, mu gihe Togo iri ku mwanya wa nyuma, nta nota ifite.

Zidane wavunikiye mu myitozo agiye kumara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND