RFL
Kigali

CHAN 2020: Imanishimwe Emmanuel mu bakinnyi 5 b'Amavubi bitwaye neza kurusha abandi ku mukino wa Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2021 11:42
1


Myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel, ayoboye abakinnyi batanu b'Amavubi bitwaye neza kurusha abandi ku mukino wa mbere wo mu matsinda u Rwanda rwanganyije na Uganda 0-0.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, kuri Stade de la Réunification y’i Douala, Amavubi yaguye miswi n'Imisambi ya Uganda mu mukino wabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ibitego ku ruhande rw'Amavubi mu gice cya mbere cy'umukino.

Ni umukino abakinnyi b'Amavubi bitanze ku buryo bugaragara ariko babura amahirwe yo gutsinda, ndetse yerekana umupira mwiza mu kibuga, haba gusatira ndetse no kugarira neza.

Gusa icyagaragaye kandi cyafashije Amavubi gusatira izamu rya Uganda, ni abakinnyi bakina ku mpande baremye uburyo bwinshi buvamo ibitego, ariko kuboneza mu izamu biranga kuko hari imipira ibiri yose yagaruwe n'igiti cy'izamu hari habazwe ibitego.

Nyuma yo gukurikira iminota 90 yose y'umukino, umunyamakuru wa InyaRwanda.com yakoze urutonde rw'abakinnyi 5 b'Amavubi bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.

5. Niyonzima Olivier Seif 6.5/10


Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose, akaba yafashije cyane Amavubi guhagarika umuvuduko w'abakinnyi ba Uganda, ndetse akanagerageza gutuma abakinnyi basatira babona imipira.

Kubera gukubana cyane n'abakinnyi ba Uganda atigeze aha ubuhumekero, Seif yahawe ikarita y'umuhondo muri uyu mukino.

4. Muhadjiri Hakizimana 7/10


Uyu mukinnyi wakinaga mu mugongo wa Jacques yagaragaje ubuhanga bukomeye cyane mu minota 45 y'igice cya mbere, aho yagiye arema uburyo butandukanye bwo gutsinda ariko bikanga.

Ku munota wa 29, Muhadjiri yacenze abakinnyi bane ba Uganda atera ishoti rikomeye mu izamu ariko umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

Nubwo uyu mukinnyi atakinnye iminota yose y'umukino ariko yagerageje gukina neza ndetse no gufasha ikipe y'igihugu mu minota yakinnye.

3. Jacques Tuyisenge 7.5/10


Uyu rutahizamu wahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino, ari mubitwaye neza cyane ndetse bafashije Amavubi kubona inota rimwe muri uyu mukino.

Jacques yagerageje uburyo bwo gutsinda ari amahirwe aba make cyane, hari nkaho yasigaranye n'umunyezamu Charles Lukwago mu gice cya mbere cy'umukino, ateye ishoti umupira arawufata, yagerageje gutera imitwe ku mipira yari ivuye muri Koruneri ariko biranga, ku munota wa 43 uyu mukinnyi yateye ishoti rikomeye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu uvamo.

Uyu kapiteni w'ikipe y'igihugu wakinnye iminota 90 y'umukino, yagerageje kubangamira ubwugarizi bwa Uganda ku buryo bwose bushoboka nubwo amahirwe atamusekeye ngo anyeganyeze inshundura.

2. Ombolenga Fitina 8.5/10


Uyu myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino, nyuma y'iminota 90.

Fitina yakinnye umukino mwiza, yugarira neza ndetse anafasha ikipe y'igihugu gusatira, aho yaremye uburyo butandukanye bubyara ibitego ku mipira yakataga ivuye ku ruhande rw'iburyo ariko kuyibyaza umusaruro biranga.

Uyu mukinnyi yagoye cyane ikipe y'igihugu ya Uganda, kuko atigeze ayiha ubuhumekero kuko wasangaga igihe kinini akimara mu rubuga rwabo ahindura imipira imbere y'izamu rya Charles Lukwago.

1. Imanishimwe Emmanuel 8.5/10


Uyu myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso yigaragaje cyane muri uyu mukino, hab mu kugarira neza netse no gusatira.

Emmanuel bakunda kwita Mangwende yazonze cyane uruhande rw'iburyo rwa Uganda Cranes kuko byaviriyemo abakinnyi batandukanye kubona amakarita y'imihondo, kubera amakosa bamukoreraga.

Mangwende yaremye uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego, ku mipira yahinduraga imbere y'izamu rya Uganda ariko abarimo Jacques, Muhadjiri n'abandi ntibayibyaza umusaruro uko bikwiye.

Uyu mukinnyi yafashije cyane Amavubi kugarira neza, cyane nk'imipira yagendaga akuraho mu gihe bari basumbirijwe ndetse akabasha kuvugana na bagenzi be byatumye amakosa mu bwugarizi bw'Amavubi aba make.

Mangwende ni umwe mu bakinnyi b'Amavubi bakoze amakosa make mu kibuga, ahubwo ibikorwa biba byinshi.

 Amavubi azakina umukino wa kabiri tariki 22/01, aho azaba acakirana na Maroc yatsinze Togo igitego 1-0, iyi Maroc ikaba ari nayo yegukanye igikombe cyakiniwe iwabo mu mwaka wa 2018.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safari Christian3 years ago
    Ndumva Ar Amahirwe Menshi K'urwanda Knd Niyo Dukome Gutyo Turazamuka?





Inyarwanda BACKGROUND