Nyuma y’imyaka 10 Umuhanzi Ngarambe François Xavier yasohoye Album yise ‘Umwana ni umutware’ iriho indirimbo 11, yiyemeje kuzishyira kuri shene ye ya Youtube zose uko zingana.
Ngarambe yabwiye INYARWANDA ko imwe mu mpamvu yiyemeje gushyira izi ndirimbo kuri Youtube ari ukugira ngo amare amatsiko benshi batashoboye kuyibona igisohoka, batekereza ko afite indirimbo imwe gusa, ndetse bakunze kumubaza igihe azasohorera indirimbo y’indi nyuma y’ “Umwana ni Umutware”.
Indi mpamvu atanga ni uko yizeraga gukorera ‘video’ indirimbo zinyuranye, ariko, nyuma y’igihe, aza gusanga ubushobozi butabimwemerera, asanga kuzishyira ahagaragara, ku buryo bw’amajwi gusa, ntacyo byaba bitwaye.
Uyu muhanzi anavuga ko gushyira indirimbo ze kuri Youtube, yanashingiye ku kuba uyu mwaka azasohora Album y’indirimbo ye nshya akifuza ko itaza “n’iheruka benshi batayizi.”
Album igisohoka, Ngaramba yitaye kuyigurisha. Agendeye ku bantu yari azi kandi yari afitiye nimero ‘contacts’ akabahamagara akababwira ko afite Album yo kugurisha, bakampuha igihe cyo kubasanga bakamugurira.
Uyu muhanzi avuga ko icyamushimishaga ari uko muri urwo rugendo yahuraga n’abantu azi n’abo atazi n’abo bakamugurira. Ati “Nishimiye uko yagurishijwe.
Kwamamaza iyi Album ntibyamworoheye. Avuga ko icyamutunguye ari ukubona abanyamakuru batarahaye agaciro album yose, ahubwo bakibanda ku ndirimbo yari izwi kurusha izindi ari yo ‘Umwana ni umutware.’
Ati “Ku buryo abantu bagize ko ari yo ngira gusa. Ariko, sinavuga ko ntacyo byamaze kuko hari imiryango byamfunguriye.”
Ikindi cyamukoreye ni ukubona abantu b’inzobere mu gutegurira ibitaramo abahanzi batamwitaho. Avuga ko yahuye na batatu nibura, ariko ngo bagiye batangirana urugendo “bakansiga mu nzira.”
Yavuze ati “Numvise ko icyo gihe, bari bitaye ku batoya, kandi bakoraga umuziki bita ‘ugezweho’.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko abanyamakuru bamwe nabo bamubwiraga ko indirimbo ze kubera ubutumwa burimo, zabona umwanya mu biganiro byihariye bifite ibitekerezo nk’ibiri “mu ndirimbo zanjye”. Ngo ibi byatumye abantu batamenya indirimbo ze, binatuma atihutira gushyira ahagaragara izindi. Kuko azifite ari nyinshi, n’ubu, aracyakomeza guhimba izindi ndirimbo.
Ngarambe ntiyicaye gusa, kuko hari ibitaramo yaririmbyemo birimo nka Festival Kigali Up, muri Doadoa, iserukiramuco ribera i Jinja muri Uganda n’ahandi. Yagiye kandi aserukamu bitaramo byateguwe n’imiryango yita ku bana, ndetse akorana na Komisiyo y’igihugu y’abana.
Yagiye aririmbira amatsinda yihariye, mato mato, kandi atekereza ko abaririmbyi bose bataremewe kuririmbira mu ma stades, imbere y’abantu batabarika.
We avuga ko yikundira kuririmbira abantu babarika, ndetse bashobora no kuganira ku buryo bworoshye, kuko aririmba afite ubutumwa ashaka kugeza kubanyumva.
Uyu muhanzi avuga ko yishimiye kugira uruhare mu mushinga wo gutoza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuririmba no guhimba, bimwereka ko “mu muntu wese hari ubushobozi buba bukenewe gusa gukangurwa kugira ngo bugirire akamaro benshi.”
Ngarambe Francois yashyize kuri Youtube Album ye, ni nyuma y'imyaka 10 yari ishize ayisohoye
Ubutumwa bwa Ngarambe mu ndirimbo ze bukubiye mu gukangurira abantu indangagaciro z’umuryango (urukundo ababyeyi bakunda abana, urukundo abana bakunda ababyeyi, urukundo hagati y’abashakanye, agaciro k’umwana), ubwiyunge n’ubumwe, amahoro, ubufatanye, impuhwe.Izi ndirimbo ni izo kumva umuntu ari hamwe, zifasha kuzirikana no gufata ibyemezo byo guhinduka ngo ube icyo wahamagariwe. Ati “Jyewe ubwanjye, zituma nisuzuma, ndeba niba ibyo mbwira abandi, nanjye mbishyira mu bikorwa, simere nk’ibyapa byerekana aho abantu bajya, ariko byo bitahagera.
Akomeza ati “Ndashimira Imana ingabire yo guhimba indirimbo no kuririmba yampaye, kandi ndifuza kuyihesha ikuzo, ntoza abantu inzira zayo, ni cyo gituma, hari indirimbo yihariye ivuga ngo ‘Ngaha ndaje’. Ndifuriza buri wese kunyurwa n’izo ndirimbo, kandi hari impanuro bampa kugira ngo noze umurimo wanjye, nzazakirana ubwuzu.”
Iyi Album yise ‘Umwana ni umutware’ yayikoreye muri studio ya Solace mu mpera ya 2010 kugeza mu ntangiriro ya 2011. Abafashe amajwi, bakanayatunganya, icyo gihe ni Nicolas na Prince.
Kuyitunganya byo byanasubiwemo n’undi mu tekinisiye i Paris, mu Bufaransa, mbere y’uko isohoka muri Werurwe 2011. Umwihariko w’iyo album, ni uko yakozwe ku buryo bwa ‘live’.
Ngarambe ashimaba abacuranzi bafatanyije barimo Karim, Zawadi, Kiri, Richard, Christophe, Emmanuel, Papy n’abaririmbye mu ndirimbo zinyuranye, harimo Rusa, Ruth, Lauren, Rwego, Rwema, Cyusa, Eugénie, Yvonne-Solange. Nk’uko bigaragara, yakozweho n’abantu benshi. Bose hamwe ni 16.
Uyu muhanzi avuga ko iyi Album yayihaye umwanya munini mu ikorwa ryayo. Yavuze ko we n’abacuranzi n’abaririmbyi bitozaga mbere ya saa sita, hanyuma bakajya muri studio, nyuma ya saa sita, indirimbo bitoje bakayicuranga, uko yakabaye, nk’aho bari kuri scène (stage).
Nyuma, hari ibirungo byashyirwagamo.
Ariko, ngo wabonaga ari ‘expérience’ nziza, nshyashya, cyane ko muri iyo myaka ‘live’
ntiyari imenyerewe, ari muri studio, ari mu bitaramo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMWANA NI UMUTWARE' YA NGARAMBE FRANCOIS
Ngarambe yatangaje ko indirimbo 'Umwana ni umutware' yamenyekanye cyane, ku buryo hari abatekerejeko nta zindi ndirimbo agira
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZOSE ZIRI KURI ALBUM YA NGARAMBE FRANCOIS
TANGA IGITECYEREZO