RFL
Kigali

Ndashaka kuba naraguze indege mbere y'uko nuzuza imyaka 50 - Inzozi za Peter Okoye wahoze muri P Square

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/01/2021 8:40
0


Umuhanzi wubatse izina Peter Okoye wahoze aririmba mu itsinda rya P Square yari ahuriyemo n’impanga ye Paul Okoye, yamaze gutangaza inzozi afite arizo kuzagura indege ye (Private Jet) mbere y'uko agira imyaka 50 y'amavuko.



Peter Okoye usigaye ukoresha izina rya Mr P nyuma yaho itsinda yabagamo rya P Square risenyutse, uyu musore kandi uretse kuba ari umuririmbyi ni n’umubyinnyi mwiza cyane dore ko usanga abigaragariza mu mashusho y’indirimbo ze.

Nk'uko buri muntu wese aba afite inzozi ze n’ibyifuzo by’ibintu yifuza kugeraho Peter Okoye w'imyaka 39 y'amavuko, nawe afite inzozi yifuza kuzagira impamo. Izo nzozi ni ukugura indege ye ku giti cye izajya imutembereza mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ibi Mr P yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Facebook maze abwira abafana be ndetse n’abandi bose bamukurikira kuri urwo rubuga ababwira inzozi ze afite kuri ubu ziri gutuma akora cyane ubutaruhuka.

Mu butumwa bwe burebure Peter Okoye yagize ati ”Mwese muharanire kugira intego, mvugishije ukuri ndashaka kuzatunga indege yanjye mbere y'uko nuzuza imyaka 50. Ndabizi ko umuziki wo muri Africa utaguha ubwo bushobozi niyo mpamvu nanjye nagiye nshora imari mu zindi business ku ruhande”.

Mr P yakomeje agira ati ”Kuba mvuze ibi si uko ari ukwishyira hejuru ahubwo ni uko ari cyo cyifuzo cyanjye kandi ngomba gukora ibishoboka byose nkabigeraho. Bitewe n'ubwo ibyo nkora ku ruhande bimaze gutera imbere hari abambwira kureka umuziki gusa sinawureka vuba aha. Ndasaba mwese kuba mwagira inzozi kandi mugaharanira kuzigeraho”.

Uretse ubu butumwa bwe yanditse Mr P yanerekanye amafoto y’indege yifuza gutunga mbere y'uko agira imyaka 50 y’amavuko. Kugira ngo yuzuze imyaka 50, harabura imyaka 11. Ibi abitangaje nyuma y’iminsi micye avuze ko yifuza kuzasiga ibigwi bikomeye ku isi ku buryo azasigara yibukwa mu gihe atazaba akiriho.

Src:www.gistmania.com,www.dailyactive.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND