RFL
Kigali

Kuki Sergio Ramos atifuza kongera amasezerano muri Real Madrid amazemo imyaka 16? Liverpool iryamiye amajanja

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2021 18:32
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Espagne na Real Madrid, Sergio Ramos, nyuma y'imyaka 16 amaze akinira iyi kipe yo mu bwami bwa Espagne, yiyemeje kuyisohokamo bitewe no kutumvikana ku masezerano mashya iyi kipe ishaka kumuha, mu gihe Liverpool iryamiye amajanja ngo imusinyishe.



Ramos yanze kongera amasezerano muri Real Madrid, kubera ubwumvikane buke ku mafaranga agomba guhabwa, akaba yamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza ahandi bashobora kumuha ibyo yifuza.

Mu biganiro uyu mukinnyi yagiranye na Perezida w'iyi kipe Florentino Perez, yamusabye gushyira umukono ku masezerano adasabye amafaranga menshi kubera ibibazo by'ihungabana ry'ubukungu ryatewe n'icyorezo cya Coronavirus, ariko Ramos yamukuriye inzira ku murima ahubwo amubwira ko yayisohokamo akagenda.

Uyu muyobozi yifuzaga ko Ramos yasinyira iyi kipe undi mwaka umwe, ariko agahabwa umushahara yahabwaga buri mwaka ungana na Miliyoni 12 z'ama-Euros, ariko yarabyanze.

Ibi kandi byiyongeraho ko kubera icyorezo cya Coronavirus, buri mukinnyi wa Real Madrid umushahara we wagabanyutseho 10%, ibintu Ramos avuga ko asinye aya masezerano yaba ari gukorera mu gihombo.

Indi ngingo izi mpande zombi zitumvikanyeho ni ingano y'asezerano, Real Madrid irashaka ko Ramos asinya umwaka umwe, mu gihe we yifuza gusinya imyaka ibiri.

Uyu myugariro uri mu beza bari ku Isi magingo aya, muri Werurwe azizihiza isabukuru y'imyaka 35, agasanga gusinya umwaka umwe bishobora kutazamubana byiza igihe uzaba urangiye.

Kuri ubu Ramos yemerewe kuganira n'ikipe imwifuza yose, Liverpool niyo yatangiye uru rugamba, ikosa rimwe Real Madrid yakora ikarangara kuri Ramos, Liverpool yiteguye guhita irikosora igasinyisha uyu myugariro.

Andi makipe abiri akomeye ku mugabane w'i Burayi, arimo Juventus yo mu Butaliyani na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yiteguye gushora akayabo akegukana uyu myugariro ukomoka muri Espagne ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha benshi muri ba rutahizamu b'amakipe atandukanye.

Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, yasabye ubuyobozi bw'iyi kipe gukemura ikibazo cya Ramos vuba, ku buryo ikipe itava mu mwuka barimo wo gushaka igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.

Undi mukinnyi nawe uri ku mpera y'amasezerano ni Lucas Vasquez, nawe uyu mutoza yasabye gukemura ikibazo cye akaguma muri iyi kipe.

Sergio Ramos yageze muri Real madrid mu 2005 avuye muri Sevilla, mu myaka 15 amaze kuyikinira imikino 655 mu marushanwa atandukanye, akaba yaratsinze ibitego 98.

Ramos yafashije Real Madrid abereye kapiteni kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona ya Espagne La Liga, ibikombe 2 bya Copa del rey, 4 bya Super Copa Espagna, 4 bya UEFA Champions League, 3 bya UEFA Super Cup ndetse n'ibikombe 4 by'Isi by'amakipe.


Ramos na Perez ntibari kumvikana ku masezerano mashya

Sergio Ramos ashobora gusohoka muri Real Madrid amazemo imyaka 16

Ramos yatwaranye na Real Madrid ibikombe byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND