Kigali

Umutima wishimye kuri Yasipi wagizwe Ambasaderi wa Leta yo muri Nigeria, yavuze igihe azatangirira akazi n’amasomo –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2021 19:11
0


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yagize umunezero udasanzwe nyuma y’uko adatashye amara masa mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2020 ryasojwe mu mpera z’Ukuboza 2020 muri Nigeria.



Ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Yasipi yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 ryabaga ku nshuro ya Gatanu. Ni irushanwa risanzwe ribera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa yari agiye muri Nigeria. Urugendo rwe rwo kuva mu Rwanda kugera muri Nigeria kugeza agarutse byose byari mu biganza by’abashinzwe gutegura iri rushanwa ryahuje abakobwa 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Umunsi wa mbere muri Nigeria ntiyasinziriye ‘neza’ nk’uko yabitekerezaga. Kuko hari abakobwa bamwe bitabiriye iri rushanwa bajyaga bavuganira kuri telephone bahuriyeyo bagirana ibiganiro birambuye no kuba atarahise yisanga mu cyirere cya Nigeria.

Ku munsi wa kabiri bafashwe amafoto n’amashusho buri mukobwa yivugaho anagaragaza ibendera ry’Igihugu cye. Yagiye mu gihe muri Nigeria bari ku bushyuhe bugera kuri 30%, byanatumye adahita amenyera nk’abandi bakobwa basanzwe baba mu bihugu bigira ubushyuye bwo hejuru.

We n’abandi bakobwa bakoze umutambagiro mu Mujyi wa Calabar ufatwa nk’uw’ubukerarugendo muri Leta ya Cross River. Ni umujyi ufite imisusire imeze neza nk’iy’Umujyi wa Kigali. Ni umujyi ariko ufatwa nk’icyaro cya Lagos.

Ni umutambagiro ugaragaza umuco gakondo wa Nigeria binyuze mu mbyino n’ibindi bituma umukobwa witabiriye iri rushanwa agira ishusho kuri iki gihugu.

Abakobwa bitabiriye Miss Africa Calabar bari bacumbiwe muri Hotel imwe. Ibyo kurya byinshi byabaga byiganjemo urusenda rwinshi nk’umwihariko w’iki gihugu. Ndetse bagira ubwoko butandukanye bw’ibiryo bigizwe n’inyama z’amako atandukanye.

Umwiherero wa Miss Africa Calabar waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byari bigamije gukarishya abakobwa harimo nk’aho bagiye basurwa na Irene wo muri Kenya ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 wagiye ubagira inama.

Yasipi Casimir yabwiye INYARWANDA, ko bari mu mwiherero yari afite icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku buryo yiteguye ari mu Rwanda n’uburyo abantu bagiye bamushyigikira ku matora yo kuri internet n’ibindi.

Ati “Yego! Kubera ko umuntu ahaguruka avuga ati ‘reka ngira intego yo kugera kure’ ntibidakunda wenda nzagarukira ku mwamba’…Kuko uba uziko ushyigikiwe ndetse nawe ugashyiraho akawe hanyuma nyine ukareka ibiba bikaba.”

Uyu mukobwa yavuze ko Miss Irene yababwiye kwiremamo icyizere no kumva ko nyuma y’irushanwa bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Yasipi ni umwe mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar. Ni umwanya avuga ko yagezeho bitewe n’amanota meza yagiye agira mu bikorwa bitandukanye byabereye muri iri rushanwa, no kuba yaritwaye neza mu bakobwa batambutse imbere y’akanama nkemurampaka mu myambaro itandukanye buri wese yari yahisemo.

Imbere y’akanama nkemurampaka buri mukobwa yivuzeho birambuye, anagaragaza intego ikomeye afitiye Umugabane wa Afurika. Ari nabyo byashingiweho hemezwa abakobwa batanu baje kuvamo Sarra Sellimi wo muri Tunisia wegukanye Miss Africa Calabar 2020.

Kugira ngo bahitemo umukobwa wambikwa ikamba n’ibisonga bye; uko ari batanu babajijwe ibibazo. Yasipi yabwiye INYARWANDA, ko yabajijwe uko yabigenza mu gihe yaba yambitswe ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 agasabwa gushyira mu bikorwa umushinga we muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 kandi ibikorwa bihuriza hamwe abantu bitemewe.

Uyu mukobwa yavuze ko yabasubije ko yakwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gushyira mu bikorwa umushinga we. Kandi ko yajya akangurira abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kandi ko ibikorwa bye byinshi yajya abikora yifashishije ikoranabuhanga.

Uwihirwe Yasipi ntiyabashije kwegukana ikamba rya Miss Africa Calabar kuko ryegukanwe na Sarra wo muri Tunisia. Nyuma y’umunsi umwe ni bwo byatangajwe ko we na Jasinta Makwabe wo muri Tanzania bagizwe ba Ambasaderi bo guteza imbere ubukerarugendo bw’iyi Leta.

Uyu mukobwa avuga ko ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, Guverineri w’iyi Leta ari umwe mu bitabiriye iki gikorwa, biri no mu byatumye hatorwa abakobwa babiri bagirwa ba Ambasaderi b’Ubukerarugendo muri iyi Leta.

Avuga ko ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe. Kuko nubwo ategukanye ikamba ariko yabashije kubona undi mwanya mwiza.

Ati “Byari amahirwe! Kuko ni ibintu bidasanzwe bibaho. Kuba umuntu yahita abona uriya mwanya nyuma y’irushanwa noneho atanabonye n’ikamba. Ntabwo ndamenya ibyo bashingiye kugira ngo umuntu ahabwe ariya mahirwe [Akubita agatwenge]. Gusa navuga ko ari amahirwe adasanzwe.”

Yasipi yavuze ko kugirwa Ambasaderi byatumye adataha amara masa. Kandi ko atari ishema kuri we gusa kuko ari n’ishema ku Rwanda yari ahagarariye.

Yavuze ati “Guhaguruka mu gihugu ujyanye n’idarapo navuga ko ari ibintu bisa nk’aho bitoroshye…Iyo ugarutse amara masa hari icyo wishinja. Numvaga ko ari ishema, ntabwo byabaye nkanjye njyenyine ahubwo byabaye nabifashe nk’aho ari ishema ry’Igihugu.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu mpera za Mutarama 2021 azajya muri Nigeria mu gihe cy’amezi abiri ari nabwo azamenya imiterere y’aka kazi. Nta masezerano impande zombi zagiranye, ariko biteganyijwe ko azaba Ambasaderi mu gihe cy’umwaka umwe.

Yasipi kandi muri Kanama 2020 azatangira amasezerano ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko urugendo azakorera muri Nigeria, ari rwo ruzamwereka uburyo aziga amasomo ye muri Amerika mu gihe cy’imyaka itatu.

Uretse kugirwa Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria, uyu mukobwa yanahize abandi mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sports Princess).

Ni umwanya avuga ko yabonye biturutse ku manota y’abandi bakobwa bari bahatanye. Ndetse no kuba yaragiye anyuzamo agakora siporo muri ‘gyms’ no mu gihe abandi babaga batazikoze.

Inkuru bifitanye isano: Yasipi yagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendowa Leta ya Cross River yo muri Nigeria

Umutima wishimye kuri Yasipi Casimir wagizwe Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria

Yasipi Casimir yahize abandi bakobwa 19 bari bahatanye mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sports Princess)

Muri Miss Africa Calabar 2020, Yasipi yaserukanye inshabure mu kugaragaza bimwe mu biranga umuco w'u Rwanda

Uwihirwe Yasipi ni we wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 yabereye muri Nigeria

Miss Yasipi yabonetse mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar 2020

Yasipi yiyerekanye mu mwambaro wa 'bikini' nk'abandi bakobwa 19 bari bahatanye

Yasipi yavuze ko umunyakenyakazi Irene ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 yabashishikarije kwigirira icyizere

Yasipi ari mu bakobwa 10 babajijwe ibibazo n'akanama nkemurampaka bavamo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YASIPI AVUGA KU RUGENDO RWE MURI NIGERIA N'UKO YAGIZWE AMBASADERI

">

AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND